Amb Hategeka yagaragaje amahirwe u Rwanda rufite mu ishoramari rijyanye n’ingufu

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Emmanuel Hategeka yagaragaje inyugu n’amahirwe u Rwanda rufite mu ishoramari mu bijyanye n’ingufu.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, mu nama ya 48 yiga ku bijyanye n’ingufu mu burasirazuba bwo hagati ibera I Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu.

Ambasaderi Hategeka yasangije abitabiriye iyo nama amahirwe yo gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ingufu.

Ambasaderi yakomeje ababwira ko ari ngombwa gutegura inzira zo gutunganya ingufu zitangiza mu gihe Isi yose ishyize hamwe mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuko zitanga ingufu zirambye kandi zihendutse.

Ambasaderi Hategeka yatangaje ko mu 2024 u Rwanda ruzakira imurika Nyafurika mu bijyanye n’ingufu ndetse aboneraho guha ikaze abashoramari bifuza gushora imari muri uru rwego.

Ati: “Mugihe duhurije hano Abayobozi batandukanye bashinzwe ingufu, twatangarije hano I Dubai ko u Rwanda ruzakira imurika Nyafurika mu bijyanye n’ingufu mu 2024. Ndabatumiye mwese I Kigali kumenya amahirwe ari mu rwego rw’ingufu mu Rwanda no muri Afurika.”

Amb. Emmanuel Hategeka yavuze ko guteza imbere urwego rw’ingufu bisaba kuzamura ishoramari no kuriyobora aho rikenewe kandi mu buryo bwunguka.

Yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ukungahaye ku mutungo ushobora gutanga ingufu zisubira mugihe usanga uyu munsi hari ikibazo cy’uko zidakoreshwa uko bikwiye.

Amb. Hategeka ati: “U Rwanda rwizera ko ingufu zisubira ari igice kandi kigize impinduka zirambye. Ibi bishimangirwa mu cyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ibidukikije, ikirere gihangana n’imihindagurikire y’ibihe, no kugabanya ibyuka bihumanya mu 2050.”

Yaboneyeho kugaragariza abayobozi bashinzwe ibijyanye n’ingufu amahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari bikazabafasha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Ati: “Ntumiye mu Rwanda abayobozi bashinzwe ingufu no guhanga udushya nk’umwanya wo guhanga udushya no kwagura ishoramari harimo ikoranabuhanga rishya rizamura impuzandengo y’abagerwaho n’ingufu zisubira ku mugabane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka