Amb. Gasana ni umuyoboro wo kunyomoza ibyo u Rwanda rushinjwa - Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gutangaza ko nta ruhare u Rwanda rufite mu guteza umutekano muke mu karere, kandi ko ari ko Umunyamabanga wa Leta mushya, Amb. Eugene-Richard Gasana, usanzwe uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye (UN), asabwa kujya kuvuga.

Umukuru w’igihugu yabisabye Amb. Eugene-Richard Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, ubwo yarahiriraga imirimo mishya mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko, kuri uyu wa gatanu tariki 23/11/2012, imbere y’abayobozi bakuru b’igihugu.

Ati: “Amb. Gasana ni umuyoboro tuzavugiramo, ntabwo azavuga ibye ahubwo azavuga ibyo tumutumye”.

“Ahawe kujya kuvuga ukuri, ababishaka kumva bazumva, abatabishaka nabo ni uko bahisemo kugendera ku byo bashaka kumva (perceptions) kandi bidahari”, nk’uko Perezida Kagame yavuze, ashimangira akamaro k’umwanya udahoraho u Rwanda rwatorewe mu kanama ka UN gashinzwe amahoro.

Perezida Kagame ahamya ko u Rwanda rugiye mu kanama k’amahoro ka UN rutandukanye cyane n’uko rwari rumeze ubwo ruheruka kuri uwo mwanya mu 1993-1994. Yavuze ko icyo gihe u Rwanda awakoresheje uwo mwanya mu gukora Jenoside no kubuza abatabara kuza gutabara.

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye irahira rya Ambasaderi Gasana.
Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye irahira rya Ambasaderi Gasana.

Ati: “Twe turi u Rwanda rushya, ntabwo turi ‘villains’ (abagizi ba nabi), ahubwo hari abantu bashaka kudufata uko tutari; bakadufata nk’inka kandi ahubwo tuzitanga; barashaka kutugira ingaruzwamuheto; ntimuzabyemere, ahubwo dukomeze inzira yo kwihesha agaciro, n’ubwo tutagira ibintu ariko dufite imitwe mizima”.

Amb. Eugene-Richard Gasana, arahirira kuba Umunyamabanga wa Reta no guhagararira u Rwanda muri UN

Amb. Gasana, usanzwe ahagarariye u Rwanda muri UN, yongereweho izindi nshingano z’ubutwererane n’ibihugu birenga 190 bigize isi.

Agiye guhagararira kuvuganira u Rwanda muri UN, mu kanama kagizwe n’ibihugu 15 bifata ibyemezo ku birebana n’umutekano w’isi; hamwe no kumvikanisha ijwi ry’u Rwanda, kuri za raporo zimwe na zimwe zikunze kutaruvuga neza.

Mbere y’umwaka w’2009, ubwo yasabwaga guhagararira u Rwanda muri UN, Amb. Eugene-Richard Gasana, yari asanzwe amenyereye imirimo ya dipolomasi kuko yabaye ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Yaranaruhagarariye mu miryango mpuzamahanga inyuranye ishamikiye kuri UN, nk’iyitwa UNO, WTO, WIPO, UNHCR, ITU na WHO.

Afite impamyabushobozi zihanitse mu bijyanye n’ama banki ndetse n’imicungire y’ubucuruzi (Masters in business administration/M.B.A). Ni umugabo muremure w’ibigango, ufite imyaka 50 y’amavuko; yavukiye i Bujumbura mu Burundi. Arubatse, akaba afite abana batatu.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Akahe kazi se kandi azajya avuga ibyo abwiwe?

mucyo yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Ni byiza ko abatureberera babona imvune z’abantu,bakamenya kubaruhura ku gihe.Congratulations to Minister Louise,nibuse ikivi cyaho wari ugereje kandi wari ukwiye ndetse umudari,wabyitwayemo gitore.God bless you,kandi turakwifuriza gukomeza gitwari izindi nshingano urakomeza gukurikirana.

runda yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Afite akazi!!!!

Mutyala yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka