Amb. Andrew Posyantos yatanze impapuro zimwemerera guhagararira Malawi mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwereran, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye impapuro zemerera Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, guhagararira Malawi mu Rwanda nka Ambasaderi mushya.

Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yanditse ko Zumbe Kumwenda yashyikirije Prof. Nshuti Manasseh, impapuro ze kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022.
Bwana, Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, woherejwe guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda, asanzwe akora inshingano nk’izi mu bihugu bitandukanye nka Tanzania ndetse no mu Burundi.
U Rwanda na Malawi bisanzwe bifitanye umubano mu bikorwa bitandukanye, birimo ubucuruzi, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano hagati ya Polisi z’ibihugu, yasinywe mu mwaka wa 2019.
Aya masezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kubaka ubushobozi mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Ohereza igitekerezo
|