Amazu 80 yubakiwe Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya n’abandi batishoboye
Amazu 80 Croix Rouge yubakiye Abanyarwanda batahutse bava muri Tanzaniya n’abandi batishoboye yatashywe tariki 09/06/2012 mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe.
Aya mazu yubatswe mu kagari ka Muganza na Nyamiryango ho mu murenge wa Gatore. Buri nzu ifite agaciro k’amafaranga miliyoni eshatu kandi aya mazu uko ari 80 afite ibigega by’amazi n’ivomo rusange. Akarere gafite gahunda yo kuboroza bose no kubagezaho umuriro w’amashanyarazi.
Umuryango wa Croix Rouge ufasha akarere ka Kirehe mu bikorwa byinshi bitandukanye aho mu myaka ine umuryango Croix Rouge umaze kubaka imidugudu ine; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yabivuze. Ku bufatanye n’akarere ka Kirehe, Croix Rouge imaze kubaka amazu agera kuri 400 muri aka karere.


Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko aba baturage amahirwe babonye bagomba kuyakoresha neza bakarushaho gukora kugira ngo biteze imbere. Yabasabye gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakajya muri gahunda ya Leta yo gutekereza icyo gukora.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ishima Croix Rouge ibikorwa ikomeje gukora byo gufasha Abanyarwanda batishoboye babubakira amazu meza yo kubamo; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alivera.

Dr Mukabaramba yavuze ko nta muntu wabaho adafite aho aba anabashimira Croix Rouge ku kuba bafatanya na Leta kugeza amazi meza ku baturage.
Mu myaka itatu iri imbere, Croix Rouge irateganya gutangira kwigisha abaturage ibijyanye n’isuku no kuboneza urubyaro; nk’uko byatangajwe na Perezida wa Croix Rouge mu Rwanda, Dr Nzigiye Bernard.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki ni igikorwa kiza pee ariya mazu ndabona ari meza! Nshimira leta y’u Rwanda uburyo ikorana n’abafatanya bikorwa bayo! Imana ibahe umugisha
Dushima aya mazu ya Croix-rouge uburyo ubona yubakanywe ubushake n’urukundo rw’ikiremwamuntu koko..abandi mbona baba bashyize inda imbere n’ibyo bubatse usanga nta gaciro bitanga karambye kubaganerwabikorwa..CRoix-rouge y’u Rwanda Oyeee!! Nanjye ndaje nibere umucroix-rouge tu!