Amazi meza begerejwe yabakijije umwanda

Abatuye mu Kagari ka Rugango mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye bavuga ko nyuma yo kugezwaho amazi meza isuku yaganje iwabo.

I Rugango mu Murenge wa Mbazi bagejejweho amazi meza
I Rugango mu Murenge wa Mbazi bagejejweho amazi meza

Ni nyuma y’uko guhera mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kanama 2019, batangiye guvomera ku mavomero 15 yabegerejwe, nyamara mbere baravomeraga bose ku iriba rimwe bamwe bageragaho bakoze urugendo rw’isaha.

Immaculata Mukambayire avuga ko n’ubwo hakiri abaturanyi bake batarumva neza akamaro k’isuku no kuyiharanira, abenshi aya mazi yatumye barushaho kugira isuku haba ku mubiri no mu byo bifashisha.

Agira ati “Tutarabona aya mazi twakarabaga amazi yo mu gikombe! Nkanjye nazamukanaga amazi yo mu kajerekani k’arindwi, nkayatekesha, nkayogesha ibikoresho byo mu rugo, nkanayoga. Urumva kwari ukwihungura twisiga ico. Ntabwo twogaga ngo ducye.”

Ubwo aya mazi yatahwaga tariki 24 Nzeri 2019, uyu mubyeyi hamwe na bagenzi be bagaragaje ko bayishimiye mu ndirimbo yanashishikarizaga n’abandi kugira isuku bagira bati “Ayiyeeee, aya mazi ndayoga.”

Baririmbaga bati 'Aya mazi ndayoga'
Baririmbaga bati ’Aya mazi ndayoga’

Ildephonse Ahorukomeye ubu wanahawe akazi ko kuvomesha ku ivomero rimwe, binatuma abona amafaranga abiri n’igice (2,5) ku ijerekani ivomwe, avuga ko kujya kuvoma kure mbere bitabananizaga gusa, ahubwo byanabateshaga igihe.

Agira ati “Kujya kuvoma mu kabande twakoreshaga nk’isaha, rimwe na rimwe kubera ko ryazagaho utuzi dukeya, ukahamara umwanya utegereje kugerwaho kuko twahahuriraga turi benshi.”

“Umwanya twataga ku iriba watumaga utabasha gukora imirimo yose wateguye, rimwe na rimwe na ya mazi igihe uyaboneye akaza asanga ibyo washakaga kuyakoresha igihe cyatakaye urugero nko guteka cyangwa koga kw’abana bajya ku ishuri.”

Abatuye mu Kagari ka Rugango bagejejweho amazi n’umuyoboro w’ibirometero 16,3 wubatswe hakoreshejwe miliyoni 343 zatanzwe n’Akarere ka Huye hamwe n’umuryango World Vision. Akarere ka Huye katanze miliyoni 143 naho World Vision itanga miliyoni 202.

Uyu muyoboro wagejeje amazi ku baturage basaga ibihumbi bitanu b’i Sovu mu Murenge wa Huye ndetse n’i Rugango mu Murenge wa Mbazi.

Aba babyeyi b'i Rugango mu Murenge wa Mbazi bati 'ayiyehe aya mazi ndayoga'
Aba babyeyi b’i Rugango mu Murenge wa Mbazi bati ’ayiyehe aya mazi ndayoga’

Umuyobozi w’ibikorwa muri World Vision Rwanda, Ananias Sentozi, avuga ko muri rusange mu Rwanda hose bakoze imishinga yahesheje amazi abaturage ibihumbi 179 muri uyu mwaka wa 2019.

Ati “Nibitugendekera neza, umwaka utaha tuzayageza ku baturage hagati y’ibihumbi 280 na 300. Naho mu myaka itanu iri imbere, tuzageza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura kuri miliyoni y’Abanyarwanda.”

Fidèle Nteziyaremye ushinzwe guhuza gahunda z’abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, avuga ko iyi minisiteri ifite gahunda y’uko muri 2024 izaba yamaze kugeza ku baturage ibikorwa by’ibanze by’isuku n’isukura ku rugero rw’ijana ku ijana (100%).

Ibi ni ukuvuga ko biteganyijwe ko nta muntu uzaba avoma muri metero zirenze 500.

Naho muri 2030, ingo zose ngo zizaba zifite amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka