Amazi mabi akoreshwa mu Mujyi wa Kigali agiye gutunganywa

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itatu izaba yubatse uburyo buyungurura amazi yakoreshejwe ava mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n'amazi, Kamayirese Germaine(iburyo) yavuze ko amazi mabi ava mu mujyi wa Kigali agiye kuyungururwa mbere yo koherezwa muri Nyabarongo
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine(iburyo) yavuze ko amazi mabi ava mu mujyi wa Kigali agiye kuyungururwa mbere yo koherezwa muri Nyabarongo

Mu 2020 hazaba hayungururwa amazi mabi ava mu gace ka Nyarugenge y’Umujyi, kandi abaturage bakazasabwa kugira impombo ziyohereza mu binogo bizashyirwa ku Giti cy’inyoni.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine kuri uyu wa kabiri, avuga ko uwo mushinga uzakurikirana n’undi wo gutunganya amazi aturuka mu gace ka Kicukiro.

Yagize ati "Ni ubwa mbere uyu mushinga ukozwe mu Rwanda kuko buri nyubako cyangwa umudugudu wa kijyambere byabaga byifitiye uburyo bwabyo butunganya amazi mabi."

"Ariko kuri ubu hazatunganywa amazi mabi yose ava mu mazu manini ya Leta, ay’ubucuruzi n’ay’abaturage mato mato".

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), Eng. Aime Muzola avuga ko abaturage batazongera kugira ibyobo bifata amazi mabi cyangwa kuyamena aho babonye hose.

Abaturage n’ibigo bazasabwa kandi kujya bishyura servisi yo gutunganirizwa amazi mabi nk’uko bishyura ibigo bivana ibishingwe mu ngo.

Eng Muzola yavuze ko inyigo yo gukora umushinga wa mbere wa Nyarugenge yamaze gukorwa; ko igisigaye ari ugushaka ba rwiyemezamirimo bo kuwushyira mu bikorwa.

Ibinogo bizashyirwa ku Giticyinyoni ngo bizaba bifite ubushobozi bwo kuyungurura metero kibe ibihumbi 12 z’amazi mabi ku munsi.

Babitangariye mu ki kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, ubwo Ministeri y’Imari n’Igenamigambi yari imaze gusinya amasezerano yo kwakira inguzanyo ya miliyoni 45 z’amayero yahawe na Banki y’Ubumwe bw’u Burayi (EIB).

Umushinga wo gutunganya amazi mabi ava muri Nyarugenge wose uzaba ufite agaciro ka miliyoni 96 z’amayero. Harimo miliyoni 45 zatanzwe na EIB na 43 zamaze gutangwa na Banki Nyafurika itsura amajyambere.

Leta y’u Rwanda nayo yemeye kuzatanga miliyoni umunani z’amayero muri uwo mushinga uzaba uhwanye na miliyari 73Frw.

Umuyobozi muri EIB ushinzwe gutanga inguzanyo hanze y’umugabane w’u Burayi, Maria Shaw-Barragan yavuze ko uyu mushinga wo gutanganya amazi mabi ufite akamaro kanini mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ati "Bizatuma ikiyaga cya Victoria kitongera koherezwamo amazi mabi (ya Nyabarongo), ndetse bizanafasha guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe."

Banki y’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi itangariza Leta y’u Rwanda ko inguzanyo yatanzwe izishyurwa mu myaka 25 harenzeho inyungu ya 2%.

Iyi banki kandi yatanze inguzanyo y’amayero miliyoni 24 ku mabanki ya BRD na I&M, yagenewe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rero hari imishinga y amafranga menshi iba igomba gusobanurwa inyungu izagira ifatika y abaturage

nkahano bavuga ngo bizatuma amazi yoherezwa muri victoria aba ayunguruye ntibigaragaza inyungu ifatika ushingiye kumafranga bizatwara kukarere1 kdi hari hakiri ibyihutirwa nk inganda nshya nokubungabunga izitangira ahubwo zifite imyanda mishya igomba kubungwabungwa hitabwa kubidukikije

Rwose Kamayirese aha agomba gutumizwa agasobanura byisumbuyeho

akagabo yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka