Amazi aturuka mu birunga yibasiye abahaturiye (updated)

Abaturage benshi baturanye n’ibirunga mu karere ka Musanze bibasiwe bikomeye n’amazi menshi y’imvura aturuka mu birunga. Ugeze ku ishuri rikuru rya INES, nko mu birometero 5 uvuye mu mujyi rwagati wa Musanze, urahasanga amazi atembana imbaraga nyinshi kurusha imigenzi.

Mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 12/04/2012, amazu menshi yo mu gace gahana imbibe n’ibirunga yari akikijwe n’amazi bigaragara ko ashobora kuza kugwa nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano yabivugaga. “turi kumva inkuta zigwa hirya no hino, kandi nawe urareba ivumbi mu kirere. Ayo ni amazu ari gusenyuka”.

Mu karere ka Musanze, iyi mvura yangije amazu y’abaturage n’imyaka yiganjemo ibishyimbo. Mu murenge wa Gataraga hangiritse hegitari 70, umurenge wa Kimonyi hegitari 72, uwa Kinigi hegitari 8, uwa Musanze 300, uwa Shingiro hegitari 185, uwa Muko 8 naho uwa Busogo hangiritse hegitari 20.

Igice kimwe cy'inzu y'umusaza Umusaza Harelimana Leopold cyaguye
Igice kimwe cy’inzu y’umusaza Umusaza Harelimana Leopold cyaguye

Amazu yasenyutse yose ni 23, ayangiritse cyane agera kuri 36 na’aho andi 20 yo mu murenge wa Busogo yarengewe n’amazi.

Mu ma saa yine n’igice, amazi yari ari kumpande zombi za kaburimbo, andi yambukanya kaburimbo n’imbaraga nyinshi ku buryo imodoka wabonaga bizigoye kuhambuka, ndetse moto n’amagare byo ntibishobora gutambuka.

Aya mazi yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rya tariki 11/04/2012 mu ishyamba ry’ibirunga yabaye menshi kandi ntiyanyuze inzira yari asanzwe anyuramo, ahubwo yaboneje mu mirima y’abaturage.

Imirima nayo yabaye nk'ikiyaga
Imirima nayo yabaye nk’ikiyaga

Nyirangendahayo Dancilla utuye mu murenge wa Kamonyi yasobanuye uko batunguwe n’ayo mazi mu magambo akurikira:

“Twari tubyutse kare tujya mu misa hano ku Musanze, noneho twumva ibintu bihinda kandi nta mvura ikubye, byahindaga cyane, ni uko turabaza, umwe muri bagenzi banjye twari kumwe ahamagara inshuTi ye ituye haruguru kure aho twumvaga bihindira, atubwira ko ari imvura”.

Umusaza Harelimana Leopold wo mu murenge wa Kimuri we yashoboye kugira icyo asohora mu nzu mbere y’uko igice cyimwe cyayo gisenywa n’amazi.

Yagize ati “Hari nka saa moya n’igice, tubona amazi yuzuye mu kigezi kini cyitwa Susa, ahita yuzura ararenga aza atemba ari menshi, twabonaga ari bunadutware. Ibyumba bibiri by’inyuma byahise bigwa, ariko n’ahataragwa biragaragara ko ishobora kuza kugwa yose mu kanya”.

Imirima imwe yahindutse ibizenga
Imirima imwe yahindutse ibizenga

Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko iyi mibare ishobora kuza kwiyongera uko umunsi ukura. Iyi mvura kandi yahitanye n’umwana umwe ufite imyaka 8 mu murenge wa Shingiro. Yanabangamiye cyane ikigo nderabuzima cya Kinigi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko uretse ubuvugizi bari gukora no kurebera hamwe ibindi byakorwa, bateganya no kuvugana na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ngo ifashe kubonera abahinzi indi mbuto babe batera kuko ahenshi byera vuba kandi ahenshi igihe cyose uhinze biramera.

Amazi yinjiye mu mazu no mu mirima y'abaturage
Amazi yinjiye mu mazu no mu mirima y’abaturage

Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza, Gatsinzi Marcel, wari waje kwifatanya n’abahuye n’ibyo byago yibukije abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza, bakarwanya isuri kandi bakirinda gusiba imiferege yagenewe gutwara amazi.

Aranasaba kandi abatahuye n’iki cyiza kugira umutima utabara bagafasha bagenzi babo. Amazi nk’aya yaherukaga muri 1982 kandi nabwo ntiyazanye inkundura y’ayo babonye none.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Manawe ya migezi yagarutse(susa,rwebeya)?ubwo iherutse yasenyeye abaturanyi benshi,ibatwara ibintu ndetse nabantu nanjye agasambu narimfite yaragatwaye hasigaye ibibuye numusenyi,birabaje ndajya kubasura ndebe ko ntabavandimwe bahuye nuruvagusenya.

Serwiri yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka