Amazi agiye kubura henshi muri Kigali mu gihe cy’iminsi itatu

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burisegura ku baturage b’ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva tariki 10-12 Kanama 2022, bitewe n’umuyoboro uzaba urimo gusanwa.

Muri icyo gihe cy’iminsi itatu abakozi ba WASAC ngo bazaba barimo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora, kubera iyo mpamvu abatuye ibice bya Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Kamukina na Rugando ntibazabona amazi.

Ahandi hazaba hatagera amazi ni Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, Nyagatovu, Kibagabaga, Rukili, Kinyinya, Bumbogo, mu Makawa, Gihogwe, Karuruma, Jabana, Jali na Gatsata.

Itangazo rikomeza rigira riti "Ubuyobozi bwa WASAC Ltd bwiseguye ku bafatabuguzi batuye mu bice byavuzwe, batazabasha kubona amazi nk’uko bari basanzwe bayabona."

WASAC irasaba abantu batuye muri ibyo bice kubika amazi baba bakoresha, mu gihe imirimo yo gusana umuyoboro wa Nzove-Ntora izaba itararangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka