Amaze iminsi itatu ashakisha umugabo we yarahebye
Ingabire Christine utuye mu Murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, avuga ko amaze iminsi itatu mu Mujyi wa Nyagatare ashakisha umugabo we witwa Nkurunziza Fred.

Ingabire ngo yageze i Nyagatare ku wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016, aje gusura Nkurunziza ukora akazi k’ubumotari muri uwo Mujyi.
Akihagera ngo yamusanze ahitwa kwa Ngoga, amwaka imizigo yari amuzaniye irimo imyaka itandukanye, ayiha umunyonzi ayitwara iwe.
Akimara kohereza Imizigo umugore yari amuzaniye ngo yamubwiye ko hari umuntu agiye kureba gato akabona kuza akamujyana mu rugo.
Ingabire ngo yategereje ko umugabo agaruka araheba, amuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa asanga nayo itakiriho.
Agira ati” Narategereje ndaheba ngira amahirwe mbona ungeza ku muyobozi w’umudugudu w’aho narindi ampa icumbi, bucya ntangira gushakisha na nubu narahebye”.
Ingabire avuga ko atazi icyateye umugabo we kumwihisha, kuko nta n’ikibazo na kimwe azi bari bafitanye cyatuma amukorera ibyo.
Ati “Yari amaze amezi ane adataha ariko yoherezaga amafaranga yo kudutunga, kandi no kuza Nyagatare kumusura niwe wabinsabye”.
Gihanuka John uyobora ihuriro ry’abamotari mu karere ka Nyagatare, avuga ko bagiye gushakira Ingabire amafaranga y’urugendo agasubira iwe muri Rutsiro, bagasigara bashakisha umugabo we.
Ati “Umugabo turasigara tumuhiga kandi tuzamubona aryozwe ibyo yatwaye umugore we.”
Kuba Nkurunziza yarihishe umugore we benshi bakeka ko yaba afite undi mugore yashakiye i Nyagatare. Amaze umwaka umwe akorera akazi k’ubumotari mu karere ka Nyagatare.
Ohereza igitekerezo
|
madam. taha witeze imbere ukorere abana azakwifuza atakikubonye
1.mbega umugabo,yatumije umugore ngo amusange kugira ngo amugenzi kuriya,harya nta bihano Leta iteganya!!!!!!iki gikorwa ni kibi cyaneee
2.Abagore barihangana,buriye abonye UMWIHOREZA wasanga iyo ngirwa mugabo yasheze?
3.Uwo mugore n’abona ticket yisubirire mu rugo,then byoc abiture Imana kko umugabo umeze nkuriya Imana nta kuntu itamuhana,mu minsi mike azasubira ku ivuko,acyeneye ubufasha bw’uriya mugore
4.Mbega isi weeeeeeeee
Ihangane wiragize Imana Ishoboyebyose.
nakomeze ashakishe
arabe atararigishijwe n’undi mwanzi gusa! Mukurikire uburari bwose!
Aramutse ari we wihishe, cg se undi wamurigishije, buri wese azaryozwe amabi ye!
Niyihangane uwomugabo nimubipe abone umugorewe amwambure ibyo afite yenokumushakira icumbi abagabonkabo n’ibikokope! ihangane maman we¥
ariko abagabo bikigihe we?
uwomudamuniyihanganepe abagabonkabobariho arikonamugirinta yokujyamurugo agasanga abana nawenabona ibyoyakoze ko aataribyo azagaruka