Amaze gufungwa gatatu akekwaho kwiyiba amafaranga kuri konti ye
Habyarimana Elie usanzwe ari umunyamuryango w’Umurenge SACCO ya Munyiginya bita My SACCO mu Karere ka Rwamagana amaze gufungwa inshuro eshatu, ibyo bikaba buri gihe iyo agiye kuri My SACCO kubaza uwabikuje amafaranga miliyoni n’ibihumbi 200 kuri konti ye.
Agatabo ka banki uyu mugabo akoresha kuri My SACCO ya Munyiginya kagaragaza ko tariki 18/12/2012 yari afiteho amafaranga 1,212,800 ariko yasubira kuri My SACCO kuwa 07/02/2013 bakamubwira ko hasigayeho amafaranga 6,800 kandi avuga ko atigeze abikuza ifaranga na rimwe.
Kuva uwo munsi kandi, Habyarimana amaze gufungwa inshuro eshatu, kuko iyo atangiye gukurikirana iby’aya mafaranga ngo abakozi b’iyo SACCO Munyiginya bafatanya n’Umunyamabannga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya bakamufungira mu nyubako y’umurenge cyangwa bakamufungisha kuri station ya Polisi iri mu Kigabiro muri Rwamagana.

Mu gihe Habyarimana avuga ko abakozi b’iyo SACCO bakoresheje uburiganya mu kurigisa aya mafaranga ye ariko, Emy Manzi uyobora My SACCO ya Munyiginya avuga ko uwo mugabo ngo yakoresheje amayeri yo kubikuza amafaranga ye ku gatabo ka banki atagikoresha, kuko ngo bamuhaye udutabo twa banki tubiri.
Bwana Emy Manzi ati “Habyarimana yaterefonnye umukozi wa SACCO amubwira ko agatabo yakoreshaga katakaye, asaba ko bamukorera akandi. Aka ka kabiri yakoresheje niko yabikurijeho amafaranga ye miliyoni n’ibihumbi magana abiri (mu byiciro bibiri) hanyuma arongera agarukana agatabo yavugaga ko katakaye kandi ko kagaragaramo ko atigeze abikuza ya mafaranga.”
Ibi ariko Habyarimana abihakana yivuye inyuma, akavuga ko ari ubwambuzi abakozi ba SACCO abitsamo bamukoreye. Habyarimana ati “Abakozi b’iyi SACCO barabeshya kuko sinigeze nsaba agatabo ka kabiri, dore ko bavuga ko ngo nagasabiye kuri telefoni kandi abanyamuryango bose bazi ko abakozi batajya bemera imikorere nk’iyo. Iyo utahigereye nta serivisi wasaba. Babikuje amafaranga kuri konti yanjye, ahubwo babura uko banjijisha ngo babyandike no mu gatabo.”

Ifishi ya konti ya Habyarimana isigara muri SACCO igaragaza ko Habyarimana yabikuje amafaranga 901,000 kuwa 08/01/2013 akanabikuza andi 305,000 kuwa 10/01/2013 akanabisinyira, ariko mu gatabo akoresha iyo mibare ntiyigeze yandikwamo, ahubwo umukozi wa SACCO Munyiginya yayanditsemo kuwa 07/02/2013 ariko ntiyabisinyira nk’uko bisanzwe ndetse n’uwabikuje ntaho bigaragara ko yasinye ayabikuza.
Kuva ubwo ariko Habyarimana yabuze uwo aregera kuko ngo uwo munsi yafungiwe ku murenge umunsi wose, bukeye bamufungira kuri Polisi ya Kigabiro aho yafungiwe iminsi itatu. Aho afunguriwe, bamwohereje kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge ngo amufashe kubona amafaranga ye.
Habyarimana yabwiye Kigali Today ko umunyamabanga Nshingwabikorwa yongeye kumuta muri yombi, agasaba abitwa local defense ko bamusubiza gufungirwa kuri Polisi. Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wa Munyiginya witwa Semahoro Guy yabwiye Kigali Today ko basabaga ko Habyarimana afungwa kuko ari umujura ukoresha amayeri mu kubona indonke.
Bwana Semahoro ati “Ahubwo njye birantungura cyane iyo mbona agaruka mu baturage kandi ari umunyamayeri ushaka kugwiza amafaranga mu buryo bufifitse.”

Habyarimana arasaba ko inzego nkuru kuruta Umurenge na SACCO ya Munyiginya zamufasha kubona amafaranga ye nk’uko agatabo ke akoresha kabigaragaza, ngo naho ifishi yo abakozi ba SACCO bayikoreyeho ubujura kandi akeka ko baba baraniganye umukono we, bagasinya mu mwanya we ko yabikuje ariya mafaranga kuko ngo iyo fishi bayihorana.
Abashinzwe kugenzura ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda bavuga ko bataramenya icyo kibazo, naho Habyarimana Gilbert ushinzwe gukurikirana imikorere ya SACCO mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) avuga ko atari abizi, ariko ngo yiyemeje kohereza abagenzuzi muri iyo SACCO ya Munyiginya ngo bacukumbure ukuri kw’ubwo bujura.
Habyarimana Gilbert yavuze ko RCA yari itaramenya abakora amakosa nk’ayo, ariko ngo abakozi ba SACCO baramutse bagaragaweho amakosa nk’ayo, bahagarikwa ku kazi, ubundi bagashyikirizwa ubutabera bugakurikiza amategeko. Kigali Today ntirabona umunyamategeko ngo imenye uko uwo munyamuryango yahanwa abaye koko yarakoresheje udutabo tubiri mu kubikuza.
Bamwe mu baturage b’i Rwamagana bavuga ko muri iyo SACCO ya Munyiginya higeze havugwa nanone umunyamuryango wasanze baramwanditseho ko yabikuje ibihumbi 350 kandi adaherutse kuri SACCO, ariko ngo abakozi ba SACCO baje kuyasubiza kuri konti ye ubwo uyu munyamuryango yavugaga ko agiye kubishyikiriza inzego z’ubuyobozi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndabona uyu muntu,ashobora kubayarabikuje,ariko abakozi ba sacco ntibuzuze ibisabwa kumuntu wabikuje bityo akaba abyuririraho,
ibisobanuro bitangwa n’abakozi ba sacco ntibisobanutse,ni gute bakora akandi gatabo bisabiwe kuri telephone?no muri BK ntibabyemera!
ibi bintu birimo amayobera menshi cyane,kuko niba uriya wabikje amafaranga baramufashe agafunwa akurikiranweho ubujura,yaje gufungurwa bigenze gute?Hakwiye iperereza rikorwa n’urwego rwisumbuye mu bamenye kiriya kibazo bwambere,ni ukuvuga akarere,RCA na Polisi ku rwego rusumbye urw’umurenge.
RCA nifatanye na polisi bashake uwakoze amakosa abihanirwe by’intangarugero,kuko biramutse ari abakozi ba sacco bibye umu client,baba basebya uru rwego rugaterwa ikizere n’abaturage.
mugenzure neza sacco abakozi baho cyane les comptables et les caissiers bibira ku mafishi bakiba n’abanyamuryango,munyarukire i nyamagabe muzabibona barabayogoje peeee
Mwagize neza gutangaza iyo nkuru kuko urengana araza kurenganurwa gusa TITTLE igaragazako mwabogamye ninkaho uwo mugabo yafashwe kandi iperereza rigikomeje. Ndasaba niba bishoboka muhindure TITTLE!
Jye ndumva uyu muturage arengana, barashaka kumwiba utwe, ahubwo buriya na gitifu w’umurenge baramuhereje!ni gute baha umuntu udutabo tubiri ntagire aho asinya ko atwaye aka kabiri?ntibyumvikana na gato
Ndabona iki kibazo gikomeye pe!!!! kuko ibivugwa na SACCO kimwe n’uwo munyamuryango ntibyerekana aho ukuri kuri. Turasaba inzego zibishinzwe kubikurukirana kuko kiriya kibazo cyabaye kuri undi munyamuryango wabuze 350000frw nyuma agasanga yasubijweho, nabyo birerekana ko abakaozi ba SACCO Munyinya batari shyashya??? Iyi title y’iyi nkuru muyihindure kuko umunyacyaha ataragaragazwa ahubwo mandike ngo: "Ubujura budasobanutse bw’amafaranga y’umunyamuryango wa SACCO Munyinya".