Amavuta y’inka na “Fromage” bikorerwa mu Rwanda byiyongereye ku byoherezwa mu mahanga
Uruganda Inyange Industries rwahize izindi zo mu Rwanda mu gukora amavuta y’inka (Butter) naho urwa Gishwati Farms rushimirwa gukora neza umutsima uva mu mata (Fromage/Cheese), mu imurikabikorwa ryaberaga i Kigali.

Ibi bicuruzwa bikaba byiyongereye ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga birimo icyayi n’ikawa, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego ruteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Amb. George William Kayonga.
Ku matariki ya 26 na 27 Gicurasi 2016 ni bwo mu nyubako ndende ya Kigali City Tower habereye imurikagurisha ry’amavuta y’inka na Fromage bikorerwa mu Rwanda maze bijyana n’amarushanwa yo guhemba ababaye indashyikirwa mu gukora ibiryoshye kandi byujuje ubuziranenge.
Ababikora mu Rwanda basaba abantu kugira umuco wo gukunda ibyo bicuruzwa bivugwaho kugira intungamubiri zihagije, ndetse bakamenyesha abasanzwe bagura ibituruka mu mahanga ko ibyo mu Rwanda byabirushije ubuziranenge.
Emmanuel Kageruka uhagarariye Gishwati Farms Ltd ikaba ari yo yahawe igikombe kubera Fromage yitwa “Rukoko” yahize izindi, yavuze ko Fromage zikorerwa mu Rwanda zigenda zirushaho kugira ubuziranenge bitewe no gukorana n’impuguke mpuzamahanga mu gukora icyo kiribwa.

Ku ruhande rwa Inyange Industries, Sarah Kirenga, Umuyobozi w’Ubucuruzi muri uru ruganda, avuga ko amavuta y’inka batunganya, akozwe mu buryo bwihariye kuko ngo aba yacaniriwe agashiramo amazi yose.
Agira ati "Aya arusha za Marigarine (Bleu Band) kuryoha kuko yo agira agahumuro ndetse n’intungamubiri zirushijeho."
Umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda ry’abakora ibikomoka ku mata (RNDP), Musime Umurungi Florence, ashima Guverinoma y’u Rwanda yabijeje ubufasha ngo bashobore kohereza mu mahanga Fromage nyinshi.
Muri uyu mwaka wa 2016, abakora Fromage ngo bazagera ku musaruro wa toni 200, bavuye kuri toni 70 mu mwaka ushize, bakaba bayigurisha mu Rwanda, Uganda, Burundi na Congo Brazzaville.

Yagize ati "Tugomba gukomeza kuzuza amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge, twabona inkunga cyangwa tutayibona.”
Mu rwego rwo guhesha agaciro Fromage ikorerwa mu Rwanda kugira ngo ihangane n’iziva i Burayi na Amerika, Guverinoma y’u Rwanda yakoranye n’umushinga w’Abanyamerika witwa “Land O’Lakes” urimo abahanga mu gutunganya ibikomoka ku mata.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerezo cyanjye nigute namenya gukora fromage ?