Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yamufashije kugurira moto umugabo we

Uwizeyimana utuye i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yatumye urugo rwe rutera imbere, binamufasha kugura moto umugabo we.

Uwizeyimana ubu afite imashini zo kudoda ebyiri, iyo yifashisha ari mu rugo n'iyo akoresha ku isoko
Uwizeyimana ubu afite imashini zo kudoda ebyiri, iyo yifashisha ari mu rugo n’iyo akoresha ku isoko

Nk’uko Uwizeyimana abisobanura, ngo mbere y’uko atangira kujya mu matsinda yo kubitsa no kugirizanya yari azi kudoda, ariko nta mashini yari bwabashe kwigurira. Yakodeshaga iyo akoreraho ku munsi w’isoko. Umuryango we wabagaho bisanzwe, batunzwe ahanini no guhinga na bwo imirima mitoya bakodeshaga.

Abishishikarijwe n’umuryango Duterimbere, mu mwaka wa 2017 yinjiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, atangira abitsa amafaranga 800 buri cyumweru yakuraga mu biraka byo kudoda.

Bikubitiye no ku nyigisho za ‘Nshore nunguke’ bagiye bahabwa na Duterimbere, yaje kwigurira imashini yo kudoda.

Agira ati “Turasa ku ntego bwa mbere mu mwaka wa 2018, nahise ngura imashini yo kudoda. Nafashe amafaranga nari nagabanye, nongeranya n’ayo nahise nguza mu itsinda, ndayigura.”

Yakomeje kuzigama mu itsinda ari ko anaguza agakemura utubazo tumwe na tumwe mu muryango, hanyuma aza kugura imashini ya kabiri, bityo agira iyo kwifashisha ari mu rugo, n’iyo kwifashisha ari ku isoko.

Ni no muri ubwo buryo bwo kuguza itsinda yabashije kubona amafaranga yo guha umugabo we ajya kwigira perimi ya moto, amaze kuyibona noneho bajya kuguza amafaranga muri Sacco, hanyuma moto bagenda bayishyura bukebuke none ubu barayegukanye.

Uwizeyimana yamaze kuba umudozi uzwi mu gace atuyemo ku buryo asigaye abona n’ibiraka byo kudodera abanyeshuri ndetse n’amakorari.

Amafaranga akura mu budozi ndetse n’ayo umugabo we akura mu bumotari yabafashije kugura imirima ndetse n’amashyamba, kandi boroye n’inka n’ingurube biguriye, abana babo na bo ubu bariga.

Annonciata Mukangiriye, umukozi wa Duterimbere ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga wo gutoza abantu kwikura mu bukene i Rusenge, avuga ko muri uyu Murenge baharemye amatsinda 33 agizwe n’abantu 909, harimo abantu bakuru n’urubyiruko, kandi ko 70% ari ab’igitsina gore.

Iyi nka babashije kuyigura babikesha amatsinda yo kubitsa no kugurizanya
Iyi nka babashije kuyigura babikesha amatsinda yo kubitsa no kugurizanya

Anavuga ko mbere amatsinda yafatwaga nk’aho ari ay’abakene bo mu cyaro, ariko ko ubu abantu bagenda bayitabira kandi akabafasha gutera imbere.

Ati “Agufasha kubaka umuco wo kuzigama kuko ntuba uvuga ngo urayabikuza, nibura ukabasha guteganyiriza ejo hazaza. Ku buryo wanavuga uti ndashaka kugera kuri iki, ukagenda uzigama make make ukazakigeraho.”

Spéciose Muhimpundu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, avuga ko muri uwo murenge hari amatsinda menshi yo kubitsa no kugurizanya, harimo n’agera ku 130 yagiye ashingwa mu masibo, afasha abaturage kwegeranya amafaranga ya mituweri n’aya Ejo Heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murahoneza
Ndashakakomwa
Pfasha
Ukonakwiteaimbere

Irafasha yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ndashakakomwa
Pfashakwiteza
Imbere

Irafasha yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka