Amatsinda y’urubyiruko, bumwe mu buryo bwarufasha kuva mu bwigunge - Never Again

Urubyiruko rwa ‘Never Again' rwahujwe no kuganira ku bijyanye n'amatsinda y'ubwisanzure
Urubyiruko rwa ‘Never Again’ rwahujwe no kuganira ku bijyanye n’amatsinda y’ubwisanzure

Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) hamwe n’Umuryango uharanira amahoro "Never Again-Rwanda", bakangurira urubyiruko kugana amatsinda aruhuza kugira ngo rufashwe kuva mu bwigunge.

Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko u Rwanda rutuwe n’urubyiruko rungana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 200, rufite hagati y’imyaka 16 na 30.

Never Again ivuga ko yafashije urubyiruko rugera mu 4,207 kugera muri bene ayo matsinda nyunguranabitekerezo agamije kubakura mu bwigunge, kwisanzura no kubafasha kwiyubaka.

Umuyobozi w’ibikorwa bya Never Again, Eric Mahoro avuga ko ayo matsinda arufasha kwigarurira icyizere cyo kubaho.

Ati “Dufite ingero z’abantu benshi wasangaga badashobora koga cyangwa kwambara kuko nta muntu afite yereka, ugasanga yagurishije n’isambu kuko aba yumva ntacyo imumariye.

“Uwo muntu ari mu bwigunge. Nyamara ku bantu bari mu matsinda, iyo bamaze kubaka bwa bumwe ibikorwa byo kubateza imbere nko guhinga, korora, gucuruza n’ibindi biratangira.”

Mahoro avuga ko urubyiruko rutagira urubuga ruganiriramo, ntaho rukura ibitekerezo byarufasha kwiteza imbere ndetse rukaba rubayeho mu bwigunge.

Ibyo bikiyongeraho ko binabagora kugira uko baganira ku bitekerezo byarufasha kwiteza imbere ndetse rukaba rubayeho mu bwigunge.

Zimwe mu mpamvu zo kutajya mu matsinda zigaragazwa n’abafite ubumuga, aho bavuga ko batayisangamo kubera kubaheza.

Abayobozi b'Umuryango Uwezo
Abayobozi b’Umuryango Uwezo

Umuyobozi w’umuryango witwa Uwezo, Omar Bahati avuga ko ahantu henshi hahurira urubyiruko nta buryo buhari bworohereza abafite ubumuga kuhagera cyangwa gushyikirana n’abandi.

Ati ”Ku bigo by’urubyiruko bikorerwamo imikino, imyidagaduro, amahugurwa ku guhindura imyifatire, kurwanya icyorezo cya SIDA, kwihangira imirimo, nta buryo bworohereza abafite ubumuga buhari”

“Abantu bakorera ibyo bigo nta buryo bafite bwo gufasha no kuganiriza abafite ubumuga nk’ururimi rw’amarenga. Hari na video zerekanwa ariko zitagira uzisemura, haracyari imbogamizi nyinshi”.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rose-Mary Mbabazi yatangarije Kigali Today ko mu bukangurambaga busaba urubyiruko kwisanzura bazaharanira kudaheza abafite ubumuga.

Avuga ko MINIYOUTH ifatanije na Komisiyo ishinzwe abafite ubumuga, irimo gushakisha aho urubyiruko rufite ubumuga ruherereye kugira ngo ruhabwe amahugurwa yarufasha gukorana n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka