Amatsiko ni yose ku kiganiro cya Perezida Kagame na Trump

Perezida Paul Kagame, uri mu nama yiga ku bukungu bw’isi i Davos mu Busuwisi, yagiranye ikiganiro kigufi na Perezida w’Amerika Donald Trump.

Perezida Kagame aramukanya na Donald Trump
Perezida Kagame aramukanya na Donald Trump

Perezida Kagame ugiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), yaganiriye na Trump ku bijyane n’imikoranire y’Afurika n’Amerika.

Ariko igitegerejwe na benshi ni ukumva niba Perezida Trump yisobanura ku magambo yavuze yandagaza Afurika, mu byumweru bibiri bishize.

Benshi biteze kuza kumva niba Trump ari bukomoze kuri iyo mvugo ko "Afurika ari ahantu hajugunywa imyanda", cyane cyane ko abashinzwe kumuvuganira bahakanye ayo magambo.

Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Amerika, yavugaga ko Perezida Kagame na Trump baza kugirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, bakanungurana ibitekerezo ku bikorwa bifitiye inyungu impande zombi nk’ubucuruzi n’umutekano.

Abahagarariye u Rwanda na Amerika nabo bari bitabiriye ibi biganiro
Abahagarariye u Rwanda na Amerika nabo bari bitabiriye ibi biganiro

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo Perezida Trump yamaganiwe kure n’amahanga menshi, nyuma y’uko avuze ko ibihugu bya Afurika na Haiti ari imisarane. Hari mu biganiro Trump yagiranye n’abasenateri mu biro bye bavuga ku bimukira baza muri USA.

Afurika y’Epfo, Haiti, Senegal, Ghana n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika byahise bitumiza abahagarariye USA bibasaba ibisobanuro ku magambo ya Trump.

Impande zombi, Perezidansi y’u Rwanda n’iya Amerika, zizeje ko ziri bushyire hanze itangazo rivuga ku byaganiriweho muri iki kiganiro mu gihe kitarambiranye.

Turakomeza kubibakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabishimye kbs ark..

innocent yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Tubibone ibyobaganiriye kbsa kdi turabyishimiye pe

Enock yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka