Amatora yari ateganyijwe mu Mujyi wa Kigali yasubitswe

Nyuma y’uko hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura Covid 19, amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha yasubitswe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), rivuga ko amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali asubitswe, ndetse n’igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemejwe na cyo gisubitswe.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 202, rikomeza rivuga ko gutanga no kwakira kandidatire bizakomeza igihe amatora azasubukurirwa.

Ubusanzwe aya matora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe kuzaba ku itariki 30 Ukuboza 2021, byari byitezwe ko ari bwo hazatorwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza, kukouwari usanzwe yahawe indi mirimo.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, avugiye ko ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranyije ya Omicron bwamaze kugaragara mu Rwanda, ndetse hanatangazwa ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, ari na ko ibikorwa by’ikingira bikomeza mu gihugu hose.

Imibare y’abandura Covid-19 imaze iminsi yongeye kuzamuka, kuko nk’ejo ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, habonetse abantu 343 bashya banduye na ho ku munsi wabanje bari 307, kandi hari hashize igihe abandura batarengaga 10 ku munsi.

Kugeza ubu, abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ni 7,381,799 mu gihe abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo ari 5,036,149. Abamaze guhabwa dose ishimangira ni abantu 64,567.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka