Amatora y’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yasubitswe
Amakuru atangazwa n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hamwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), ni uko amatora y’abajyanama baharagarariye buri Karere kagize uyu Mujyi hamwe n’ay’Abajyanama bayobora Umujyi yasubitswe.
Abajyanama 6 bari kuva mu turere tw’Umujyi wa Kigali binyuze mu buryo bw’amatora y’abagize Njyanama z’imirenge, hamwe n’amatora ya Biro Nyobozi ya Njyanama na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yari gukorwa kuri uyu wa 16 Kanama 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko yasubitse aya matora kugira ngo Abajyanama 5 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bo babanze baboneke, ikaba izasubukura aya matora ari uko bamaze kuboneka.
Inama Njyanama y’Umujyi wa ubusanzwe igizwe n’Abajyanama 11, barimo 6 batorwa mu turere dutatu tugize uyu Mujyi, hamwe na 5 bagenwa na Perezida wa Repubulika.
Iyo bamaze kuzura uyu mubare(11) bahita bitoramo Biro nyobozi y’Inama Njyanama hamwe na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe na Mayor na ba Visi Mayor babiri.
Manda y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali imara imyaka itanu, iyari iriho ubu ikaba imaze gucyura igihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|