Amatora y’Abadepite azagera buri Munyarwanda yaragezweho na komisiyo y’amatora

Komisiyo y’amatora mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013 azageza buri muturage yarasobanukiwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu na politiki y’amatora.

Muri muri murenge abantu 350 bahuguwe na komisiyo y’amatora ku burere mboneragihugu na demokarasi, uko amatora akorwa n’uruhare rw’umuturage mu matora; nk’uko bitangazwa na Kalimunda Jamada ukuriye komisiyo y’amatora mu ntara y’iburengerazuba.

Abagize komite mpuzabikorwa mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rubavu na Rutsiro bakaba barahabwa amasomo azatuma bashobora kwigisha abo mu mirenge kugera no ku muturage usanzwe gusobanukirwa uruhare rwe mu matora kugira ngo ashobore gutora abamugirira akamaro.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, avuga ko akamaro k’amatora mu Rwanda kamaze kugaragara kandi ko komisiyo y’amatora imaze kuba indorerwamo ya demokarasi mu Rwanda no hanze yarwo kuburyo n’ibindi bihugu biza kuyigiraho gutegura amatora.

Umwaka ushize iyi komisiyo yahuguye abantu 114 300 ariko intego ihari uyu mwaka ngo ni ukuzagera ku Munyarwanda wese, bikazatuma n’imfabusa zisanzwe ziboneka zigabanuka cyangwa zigashira kuko buri Munyarwanda azumva uruhare rwe mu matora.

Komisiyo y’amatora ivuga ko itangiye igikorwa cyo gutegura Abanyarwanda kwiyubakamo gahunda y’amatora na demokarasi kugira ngo mu kwezi kwa Nzeri 2013 Abanyarwanda bazabe bamaze gusobanukirwa ubwo hazaba hakorwa amatora y’abadepite.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka