Amatora mu Majyaruguru: Nsengimana Claudien ni we muyobozi mushya wa Musanze
Nsengimana Claudien ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, akaba yungirijwe na Uwanyirigira Clarisse watorewe kuba umuyobozi w’aka Karere wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu ndetse na Kayiranga Theobald watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.

Igikorwa cyabereye kuri uyu wa Kane Tariki 7 Ukuboza 2023, muri tumwe mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru twari tumaze igihe kitari munsi y’amezi ane tudafite Njyanama na Komite Nyobozi byuzuye, cyabanjirijwe no gutora abuzuza umubare w’abantu 17 bagize Inama Njyanama ku rwego rwa buri Karere bateganywa n’amategeko, ari na bo batowemo abuzuza Komite Nyobozi.
Nsengimana Claudien w’imyaka 43 y’amavuko watorewe kuyobora Akarere ka Musanze, yavuze ko mu byo azibandaho harimo no kuvugurura ubuhinzi bukaba ubushingiye ku ruhererekane nyongeragaciro ku buryo buba umusingi w’impinduka mu buhinzi.
Yavuze ko azanateza imbere imishinga binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, ishoramari rishingiye ku bukerarugendo butanga imirimo kuri benshi, kwimakaza imikorere n’imikoranire binoze kandi birambye.
Uretse Meya Nsengimana, abayobozi b’aka Karere bungirije bombi na bo bashimangiye kuzarangwa n’imikoranire inoze hagati yabo, abo bakorana ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere, kunoza imiturire ari nako bakwirakwiza ibikorwa remezo aho bitaragera, guteza imbere uburezi, isuku, kuvana abaturage mu bukene; muri uko gushyigikira iterambere ry’abaturage bakaba bijeje kuzashyira imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Uretse Akarere ka Musanze, Komite Nyobozi y’Akarere ka Burera yari imaze igihe iburamo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Solina akaba ari we watorewe uwo mwanya.

Ni mu gihe Akarere ka Gakenke na ko kabonye Umuyobozi mushya ari we Mukandayisenga Vestine wishimiye icyizere yagiriwe na bagenzi be b’Abajyanama, avuga ko azacyubakiraho aharanira gufatanya n’abaturage mu gushyigikira imishinga iteza imbere urubyiruko n’umuryango, guteza imbere serivisi nziza kandi zitangiwe ku gihe n’ibindi bikubiye mu mirongo migari y’iterambere ry’aka Karere.

Uturere tune two mu Ntara y’Amajyaruguru ntitwari dufite Abajyanama b’Akarere buzuye. Dutatu muri two ari two Burera, Gakenke na Musanze ni two tutari dufite Komite Nyobozi yuzuye, mu gihe mu Karere ka Rulindo ko hatowe umujyanama umwe wuzuza 30% by’abagore.

Muri utwo Turere twose habanje gutorwa Abajyanama buzuza Inama Njyanama, ubusanzwe iba igizwe n’abantu 17 nk’uko biteganywa n’itegeko.
Buri mukandida mu biyamamarije kujya mu bajyanama b’Akarere n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere yagiye ahabwa igihe cy’iminota itarenga itatu akabwira Inteko itora imigabo n’imigambi y’ibyo azamarira abaturage.
Benshi mu batorewe ubuyobozi basimbuye abaheruka kwirukanirwa imikorere idahwitse
Abayobozi batorewe kuyobora Uturere twa Musanze, Burera na Gakenke, bose uko ari batatu na bamwe mu babungirije baje basimbura abayoboraga utwo Turere ari bo Ramuli Janvier wayobora Akarere ka Musanze, Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga Burera na Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Akarere ka Gakenke ndetse na Kamanzi Axelle wari Umuyobozi wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri Musanze, bavanywe ku buyobozi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 8 Kanama 2023, ku bwo kutuzuza inshingano zabo nk’uko bikwiye nk’uko byagaragajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Inkuru zijyanye na: Amatora mu Turere
- Mulindwa Prosper yamurikiwe akazi kamutegereje, asobanura impamvu yiyamamarije i Rubavu
- Iburasirazuba: Uwari Umujyanama wa Guverineri yagizwe Visi Meya wa Rwamagana
- Abayobozi bashya mu Burengerazuba: Mulindwa Prosper wayoboraga Rutsiro yatorewe kuyobora Rubavu
- Uturere umunani turarara tubonye abayobozi bashya
Ohereza igitekerezo
|