Amateka yacu yatwigishije agaciro n’ubudaheranwa - Minisitiri Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda witabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare iri kubera mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, yagaragaje ko amateka Igihugu cyanyuzemo yasize amasomo akomeye arimo no kwihesha agaciro n’ubudaheranwa.
Iyi nama ya Seoul Defence Dialogue 2024, izamara iminsi ibiri yitabiriwe n’abagera kuri 900 barimo inzobere mu bijyanye n’umutekano ku Isi, yaganiriwemo imbogamizi n’ibibazo by’ingutu byugarije umutekano Isi muri rusange.
Iyi nama yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti ’Kongera ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye Isi.’
Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kwirinda intambara, gushyiraho amategeko mpuzamahanga ahuriweho no guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byibasira Isi.
Minisitiri Marizamunda, yitabiriye iyi nama Ari kumwe na Brig Gen Patrick KARURETWA, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.
Minisitiri Marizamunda, mu kiganiro yatanze yagaragarije abitabiriye iyi nama urugendo rwo kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’umusanzu wazo mu kubungabunga amahoro no kugarura umutekano mu bindi bihugu by’amahanga.
Yavuze ko u Rwanda, bitewe n’amateka ashariririye ya Jenoside yakorwewe Abatutsi rwanyuzemo yarusigiye amasomo arimo no kwihesha agaciro. Ati “Amateka yacu yatwigishije agaciro k’ubudaheranwa, imikoranire no guhanga udushya mu gukuraho imbogamizi. Kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera ku bibazo biri mu Karere kacu, ku Mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange, u Rwanda rwakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.’’
Minisitiri Marizamunda yavuze ko uburemere bw’ibibazo by’umutekano bukeneye igisubizo gihuriweho mu guhangana n’ibibazo birimo ubujura bwitwaje intwaro, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi.
Ati “Uruhare rwacu mu gutanga umutekano rugenwa n’Itegeko Nshinga kandi rushyirwa mu bikorwa. Muri Kanama, u Rwanda rwujuje imyaka 20 rumaze rutangiye kohereza ingabo zarwo muri Darfur muri Sudani mu 2004.’’
Yashimangiye ko kuva icyo gihe ibikorwa byo gushyigikira ibikorwa by’amahoro bigenda byaguka ndetse kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
U Rwanda kugeza ubu ni kimwe mu bihugu bitanu ku Isi bifite Ingabo na Polisi bagera ku bihumbi 6000 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo kandi boherejwe mu bihugu bitandukanye bya Mozambique na Santarafurika mu bufatanye buhuriweho n’ibihugu mu kurwanya iterabwoba.
Ohereza igitekerezo
|