Amateka yacu ntatwemerera kwirara - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko amateka y’u Rwanda atemerera abayobozi gukora batarasa ku ntego, kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Perezida Kagame mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda (Photo: archive)
Perezida Kagame mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (Photo: archive)

Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Yagize ati “Tugomba gukora nk’abikorera kandi tugahora dutekereza Abanyarwanda dukorera. Iyo dukoze nabi, bigira ingaruka ku bandi, cyane cyane Abanyarwanda dushinzwe. Inshingano yacu rero ni ugukora ibizima, tugakora neza, ibikorwa byacu bikagera ku banyarwanda bose.

“Twebwe abanyarwanda, kubera amateka yacu n’uko igihugu cyacu kimeze, hari ibipimo tutagomba kwemera kujya munsi mu mikorere yacu.”

Col Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
Col Jeannot Ruhunga, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)

Perezida Kagame yavuze ko gusimburana ku buyobozi ari umuco wo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Ati “Uko ibihe bishira ni nako abantu bagenda bashyirwa abandi. Urugero abenshi turimo ni byiza ko dukora dutekereza abaturi inyuma kugira ngo nabo babashe guserukira igihugu cyabo batera ikirenge mu cyacu.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)

Perezida Kagame kandi yavuze ko ategereje ku bayobozi gukora bataruha, kuko ari bwo urugamba u Rwanda rumazemo imyaka 24, ruzagera aho rwiyemeje. Ati “Twaruha se tukarusigira nde wundi?”

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barimo Dr Uwera Claudine Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ushinzwe igenamigambi.

Dr Claudine Uwera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi
Dr Claudine Uwera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Barimo kandi Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Mukuru wungirije muri uru rwego.

Kanda hano urebe amafoto y’uyu muhango

Photo : Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka