Amateka y’umusozi wa Mbirima na Matovu

I Mbirima na Matovu haherereye mu Kagari ka Mbirima, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, ahahoze ari mu Bumbogo.

Umusozi wa Mbirima n Matovu
Umusozi wa Mbirima n Matovu

Mu gushaka kumenya amateka y’uyu musozi Kigali Today yegereye Inteko y’Umuco maze imutangariza byinshi ku musozi wa Mbilima na Matovu.

Aho i Mbirima na Matovu ku musozi muremure wa Buzinganjwiri hari hatuye Umwami Mibambwe III Sentabyo wabayeho mu kinyejana cya 18, rubanda rumwita Rugabishabirenge kubera ubuntu yagiraga.

Uhagaze i Buzinganjwiri aba yitegeye igice kinini cy’u Rwanda. Ibirindiro by’umutwe w’ingabo warindaga ibwami byari biri mu mpinga ya Buzinganjwiri, urugo rw’umwami rukaba mu ibanga ry’uwo musozi ariko ahagana haruguru mu gahinga.

Uretse kuba haratuwe na Mibambwe Sentabyo, i Mbirima na Matovu hamenyekanye cyane igihe hicirwaga Umugabekazi Nyirakigeri IV Murorunkwere wari nyina w’Umwami Kigeri IV Rwabugiri.

Nk’uko Padiri Alexis Kagame abivuga (Kagame 1975:28-40), nyuma y’igitero cy’i Mirama Rwabugiri yagabye mu Ndorwa, umuhima witwaga Gisiribobo yabonye Abanyarwanda ari abanyamaboko yigira inama yo kuyoboka Rwabugiri kugira ngo nibongera gutera Ndorwa inka ze ntizizanyagwe. Azana ishyo ry’inyana 30 z’urwirungu azitura Rwabugiri.

Nkoronko wari igikomangoma asaba Umugabekazi Murorunkwere izo nka, arazimwima aziha Seruteganya, ubundi wari umukannyi w’ibwami, aba umutahira wazo. Nkoronko biramubabaza cyane ndetse atekereza kuzicisha Seruteganya.

Umusozi wa Mbirima na Matovu

Nkoronko n’abandi batware bakomeye bari abatoni ibwami bagiye umugambi wo kubeshyera Murorunkwere ko atwite kandi ko inda yayitewe na Seruteganya. Kuko byari amahano, bari bazi ko Rwabugiri nabyumva azaherako atanga Seruteganya, bakazamubwira ukuri ariko we yarapfuye.

Uko bakekaga si ko byagenze, ahubwo Rwabugiri abyumvise yarababaye asiga Murorunkwere aho bari bari i Giseke mu Bwanamukari, ategeka abagaragu be kumukurikira bambuka Nyabarongo bajya hakurya yayo, abuza abasare kwambutsa Murorunkwere mu gihe yamukurikira.

Hashize iminsi ibiri, Murorunkwere utari wamenye icyatumye Rwabugiri amusiga, yaramukurikiye, ariko abura umusare umwambutsa Nyabarongo hamwe n’abo bari kumwe barimo Seruteganya n’abahungu be. Kera kabaye bageze i Nketsi, babonye ubwato barambuka barara i Mbirima na Matovu.

Kuko Murorunkwere yari yamaze kumenya icyatumye Rwabugiri amusiga, yashakaga ko babonana bakaganira. Umwami amenye ko Umugabekazi ari i Mbirima na Matovu, yatumye ingabo n’abatware be b’ibyegera barimo Nkoronko, Rwampembwe na Nyamushanja ngo bagende bafate Seruteganya n’abahungu be babice ubundi bamuzanire Umugabekazi.

Bakiri mu nzira, Nkoronko na Rwampembwe batekereje ko nibafata Seruteganya bakamwica Umugabekazi azamuhorera kuko yari umutoni we w’akadasohoka. Bigira inama yo gutera urwo rugo bari barimo kugira ngo Seruteganya nasohoka arwana ku mugabekazi bamwice, bityo Murorunkwere ntazamenye uwamwishe. Igitero kigeze i Mbirima, Seruteganya yabonye ko ari 145 we gishaka n’abahungu be, asaba Umugabekazi gusohoka agasanga ingabo z’ibwami kugira ngo atagwa aho.

Ku gasongero hitwa i Buzinganjwiri
Ku gasongero hitwa i Buzinganjwiri

Umugabekazi agisohoka, umuhungu wa Seruteganya witwaga Murangira yahereye ko amutera inkota arapfa amuziza ko umuhungu we Rwabugiri ari we wabatanze. Umugabekazi amaze gutanga ingabo zatwitse urwo rugo, Seruteganya n’abahungu be bapfiramo.

Rwabugiri akimenya iyo nkuru mbi yarababaye cyane, ava ku musozi wa Kigali (Mont Kigali) aho yari ari ajya kwigunga i Rwankuba hafi y’i Batsinda ahiraburira amezi ane.

Akiri aho yohereje abagore rwihishwa bajya gusuzuma koko niba Murorunkwere yari atwite. Bagarutse bamubwira ko atari atwite, agira agahinda kenshi kamuteye guhorera umubyeyi we mu myaka yakurikiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka