Amateka mabi yaranze Abanyarwanda ntakwiye kubera umutwaro urubyiruko

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi arasaba urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kurwanya ingengabitekerezo yayo no kwirinda kuba imbata y’ayo mateka.

Bamporiki avuga ko Itorero rizafasha urubyiruko guca ukubiri n'ingaruka mbi z'amateka batagizemo uruhare
Bamporiki avuga ko Itorero rizafasha urubyiruko guca ukubiri n’ingaruka mbi z’amateka batagizemo uruhare

Yabitangaje ubwo yatangizaga itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda babarirwa muri 600 baba mu mahanga no mu Rwanda, itorero rizamara icyumweru mu Byinama mu Karere ka Ruhango.

Itorero ryiswe urunana rw’urungano rihuza urubyiruko ruba mu Mahanga, no mu Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibikomere rwakuriyemokubera amateka ya Jenoside.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Edourd bamporiki avuga ko uru rubyiruko ruzanwa mu itorero kugira ngo rugire imyumvire imwe ku mateka yarwo kandi rubashe kuyubakiraho rwubaka igihugu cy’ejo hazaza kuko rukuranye imyumvire itandukanye ngo bishobora guteza ibindi bibazo.

Yagize ati “Bamwe babyawe n’abakoze Jenode abandi basigwa n’abakoze Jenoside kubahuza rero mu cyerekezo kimwe nk’abafite ibyo bikomere ni yo mpamvu twatekereje itorero ryabo kugira ngo bahabwe umwanya wo gukira ibikomere.

“Guha umuntu uburenganzira akiga, akabona akazi ariko afite ibikomere twasanze bishobora guteza ikindi kibazo”.

Intore zitabiriye iri torero zigizwe n'abanyeshuri biga mu mahanga
Intore zitabiriye iri torero zigizwe n’abanyeshuri biga mu mahanga

Minisiriti w’Ubyiruko Rose Mary Mbabazi ze asaba uru rubyiruko kubohoka rukaganira ku mateka yarwo kugira ngo rubashe guhangana n’ingaruka zayo, cyane cyane ko nta ruharwe rwagize ngo jenoside yakorewe abatusti mu Rwanda ibashe gushyirwamu bikorwa.

Asaba urubyiruko gukorera hamwe nk’abanyarwanda bazakomokaho abandi banyarwanda mu gihe kizaza.

Ati “Mwese ntawagize uruhare mu mateka mabi yaranze u rwanda mugomba rero guturaiyo mitwaro y’amateka mabi mukubaka igihugu cyanyu kuko ni mwe muzabyara abanyarwanda b’ejo hazaza.

“Mukwiriye kubohoka ku mateja mabi mutagizemo uruhare, iri torero ni umwanya mwizawo kuvuga ibyo watekerezaga, ibyo wibazaga muharanire kuzagira iighugu cyiza”.

Minisitiri w'urubyiruko arusaba kubohoka rukavuga ibituma ruzubaka igihugu cyiza
Minisitiri w’urubyiruko arusaba kubohoka rukavuga ibituma ruzubaka igihugu cyiza

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu avuga ko hamaze kuba itorero nk’iri inshuro ebyiri kandi byagaragaye ko ritanga umusaruro kuko urubyiruko ruhamanyera amateka yarwo cyane cyane ababa mu mahanga baganirizwa ibyo batahagazeho, kandi bakabisangira n’ababa mu Rwanda kugira ngo babashe gusenyera umugozi umwe baba abakomoka mu miryango yakoze Jenoside cyangwa abo yagizeho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka