Amatariki Expo 2021 izaberaho yamenyekanye

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko kuva ku itariki 9 kugera ku ya 30 Ukuboza 2021, ari bwo hazaba imurikagurisha mpuzamahanga, Expo 2021, rikazabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro aho risanzwe ribera.

Iryo murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 24, biteganyijwe ko rizakira abamurika barenga 400 bo mu Rwanda netse n’abanyamahanga bo mu bihugu 20, nk’uko bigaragara mu itangazo rya PSF.

Biteganyijwe ko hazazamo ibintu bitandukanye birimo ibijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibigendanye nabwo, imyenda, ibikomoka ku biti, amabanki, ubukorikori, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo n’ibindi byinshi.

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iryo murikagurisha harimo Singapore, Pakistan, u Buhinde, Syria, Misiri, Benin, Côte d’Ivoire, Kenya, Ghana, Morocco, Tunisia na Turukiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka