Amasosiyete atwara abagenzi muri Uganda yahagaritse imirimo
Amasosiyete arenga 50 atwara abagenzi mu mujyi wa Kampala no hanze ya Uganda mu bihugu nka Kenya, u Burundi n’u Rwanda yahagaritse ingendo bitewe n’imyigaragambyo y’abatwara izo modoka bavuga ko Polisi ibahohotera ishyiraho amategeko akarishye.
Umwe mu bayobozi ba Jaguar witwa Kasim yatangarije Kigali Today ko imyigaragambyo yabaye yatumye amasosiyete yose ahagarika ingendo kugira ngo hatagira uwangirizwa ikinyabiziga.
Cyakora ngo ikibazo gishobora gucyemurwa isaha n’isaha kuko imishyikirano yatangiye, gusa akavuga ko guhagarara kw’ingendo haribyo byangije.
Bamwe mu bagenzi bavuganye na Kigali Today bayitagarije ko kuba ingendo zahagaze bibicira akazi; umwe mu bagenzi yagize ati “ ubu naringenze Nyabugogo ngiye Kampala none nsanze imodoka zahagaze n’amafaranga nguze tick barayanshubije ntituzi uko biri bugende.”
Abo bashoferi barasaba Polisi ya Uganda gukuraho ibihano igenera imodoka zikora mu masaha atari ayazo; nk’uko umwe mu bashoferi batwara izi modoka yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa mbere taliki 17/12/2012.
Munyazikwiye yagize ati “mu gihugu cya Uganda buri modoka muzikora mu masosiyete atwara abagenzi igira isaha ikorera, ariko iyo habaye ikibazo imodoka igahagarara mu nzira bikaba ngombwa kohereza iyindi gufasha abagenzi, imodoka igiye gutanga ubufasha iyo ifashwe na Polisi icibwa amafaranga cyangwa umushoferi agafungwa.”
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|