Amasoko yihutirwa yatumye habaho amakosa mu kubaka ibyumba by’amashuri

Abakozi b’Uturere bashinzwe imicungire n’imitangire y’amasoko ya Leta baravuga ko hari imbogamizi bagiye bahura nazo mu mitangire y’amasoko by’umwihariko mu kubaka ibyumba by’amashuri byihutirwaga mu mwaka wa 2021.

Abashinzwe Imicungire y'amasoko mu Turere bahuguwe
Abashinzwe Imicungire y’amasoko mu Turere bahuguwe

Abo bakozi bagaragaza ko hari nk’amasoko yatangiwe mu Mirenge kandi itegeko ryariho, ryaragaragazaga ko imirenge idafite ububasha bwo kuyatanga, ibyo bikaba byaratumye hari, aho amasoko azamo amakosa kubera komite zari zishinzwe kuyacunga zashyizemo amarangamutima, ikimenyane na ruswa.

Umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Muhanga Jerome Tuyishime avuga ko hafashwe, ingamba zitandukanye n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gutang aamasoko, nk’aho Imirenge yahawe ububasha bwo gutanga amasoko arengeje miliyoni 10frw kubera ibyasabwaga byihutirwa.

Hari kandi ikibazo cyagaragaye cyo kuba isoko rirengeje miliyoni eshatu, ubundi ritangirwa amatangazo mu binyamakuru, ibyo nabyo bikaba bitarakozwe kuko byashoboraga gutinza ibikenewe ngo ibyumba byamashuri bibe byuzuye nk’uko byari biteganyijwe.

Agira ati, “Hasohotse amabwiriza avuga ko hatitawe ku biteganywa n’amategeko ibijyanye no kwaka inyandiko zikubiyemo ibiciro bicungwa na za komite z’Imirenge zashyizweho hagamijwe kugira ngo harebwe ubuziranenge bw’ibikoresho bikenewe”.

Yongeraho ati, “Gutanga amasoko muri ubwo buryo byashoboraga gutuma haba ababyihisha inyuma amasoko akaba yahabwa abantu bishingiye ku kimenyane”.

Avuga ko muri rusange itegeko ry’imitangire y’amasoko rigena uburyo bwo kwinyagambura, mu gihe hari isoko ryihutirwa ku nyungu rusange z’abaturage, aho bishoboka ko isoko ryatangwa nta pigana ribaye kubera ko ibikenewe byihutirwa ku nyungu za rusange.

Umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe kubaka ibyumba by’amashuri Uwababyeyi Fraterne avuga ko, gucunga amasezerano nabi byatewe ahanini no kutumva neza no gucunga amasezerano n’imitangire, y’amasoko.

Agaragaza ko ibibazo byavutse mu kubaka ibyumab by’amashuri harimo ibijyanye no gutegura ibizashingirwaho mu gutanga isoko, no kuba abari bashinzwe kubitegura nta bumenyi bari babifitemo.

Agira ati, “Byakozwe nabi kuko byari byinhsi byihutirwa kandi ababikora nta bumenyi babifitemo, batanahuje imyumvire, hakwiye kubaho uburyo bwo gusuzuma niba uwatsindiye isoko abifitiye ubushobozi koko, no kureba niba ibyakozwe na rwiyemezamirimo bihuye n’ibiba bikubiye mu bitabo bikubiyemo amasezerano”.

Hatanzwe amahugurwa yo kongerera ubumenyi abashinzwe gucunga amasoko mu Turere.

Umukozi ushinzwe imitangire n’imicungire y’amasoko mu Karere ka Rubavu Nyirandayishimiye Joselyne we agaragaza ko ibibazo byagaragaye, bishingiye ku bumenyi bwo gucunga ibyakozwe na rwiyemezamirimo.

Avuga ko hari ibibazo byinshi batumvaga neza, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa ku micungire n’imitangire y’amasoko ya Leta, yungutse ubumenyi buzatuma akora neza akazi mu gutanga amasoko.

Agira ati, “Nk’imbogamizi nahuye nayo ni aho rwiyemezamirimo atumvikanaga ku bikoreshwa ku mushinga wo kubaka, uyu munsi namenye uko nshobora kubakiranura umushinga ukagenda neza”.

Ibindi bibazo byabaye mu masoko yo kubaka ibyumba by’amashuri, harimo ruswa n’ikimenyane, gutinda kwishyura abubatse amashuri, no kutishyura ku gihe ingurane ikwiye ahubatswe amashuri, cyangwa ibigo byishya byahanzwe, byatumye hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze babikurikiranwaho mu nkiko.

Kubera izo mpamvu Minisiteri y’uburezi yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kuyifasha guhugura abashinzwe imicungire n’imitangire y’amasoko mu Turere mu kongerwa ubumenyi, mu gucunga amasezerano y’amasoko ya Leta.

(RDB) ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa y’abakozi ba Leta (RMI) batangiza uwo mushinga wo kubahugura maze bashaka inzobere mu kongera ubumenyi bw’abakozi by’umwihariko abashinzwe imicungire y’amasoko.

Impuguke mu kongerera ubumenyi bwo gucunga amasezerano y’amasoko Mbaranga Eudess Gervas avuga ko abacunga amasoko ya Leta, n’abanyamategko b’Uturere bahuye n’ibibazo mu gucunga amasoko yatanzwe mu kubaka ibyumba by’amashuri.

Agira ati, “Bahuye n’ikibazo nk’aho rwiyemezamirimo wakoze intebe z’amashuri yazanaga izikoze mu byuma bidahuye n’ibyumvikanweho mu isoko, cyangwa ingero zabyo zidahuye n’ibiteganyijwe mu gukora intebe, n’ibindi byinshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe hamwe mu hagaragaye abayobozi bakurikiranwe ku makosa mu mitangire y’amasoko mu kubaka ibyumba by’amashuri, asobanura ko hari amakuru yamenye ko habayemo amakosa koko.

Cyakora avuga ko igihe byaba byongeye kuba ko habaho gutanga amasoko yihutirwa, hajya habanza kubaho uburyo bwo guhugura abagiye kuyakurikirana kugira ngo hirindwe amakosa yagaragaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nakomeze aturagire nyine. Hanyuma se ayo bo batanga mu mucyo ni ayahe? Icyo kimenyane na ruswa avuga si bo ba mbere babirya! Ahubwo nagire ati twababajwe n’uko badukuye amata mu kanwa ntiturire mu kavuyo. Naho ibindi ni urwitwazo. None se ubu uwashingira ku ho akarere runaka kari,n’ibiciro biri ku isoko ryaho cg igiciro cy’urugendo ngo ibicuruzwa bihagere,nta mpuzandengo yabona y’agaciro k’icyumba cy’ishuri? Ashaka se kutubwira ko byubakiahijwe inkarakara? Ubwo yari yarapanze kuzakuramo nk’utu miliyoni twinshi bamukura amata mu kanwa. Agahinda k’indonke ni ko kamuvugisha ayo.
Naho ubwo bumenyi avuga,afite ubuhe se? Ubu PAC ntabyo iramusangana bifuditse? Ahubwo arimo arashaka uko yiregura abeshya

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Buriya PAC ndayikunda kuko yerekana ko amasoko menshi atangwa bitujuje ibintu by’ukuri bisabwa...rero aba bavuga ubanza batarabonye uko babigenza ntabwo bakwishima birumvikana bazatange amadoko y’ubutaha ubu ayo aba atarubakwa iyo muba ari muyatanga ayanyu atinda kubi agahabwa abantu bamwe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka