Amashyaka 11 yemewe mu Rwanda yahawe ibyemezo by’uko yujuje amategeko
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza (RGB), cyashyikirije ibyangombwa amashyaka 11 yemerewe gukorera mu Rwanda bigaragaza ko akurikije amabwiriza agenga itegeko ngenga ringenga amashyaka mu Rwanda.
Muri uyu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuwa 13/03/2013, Prof. Anastase Shyaka, uyobora RGB, yatangaje ko iki kigo cyagira ngo cyemeze ko bujuje ibyangombwa basabwe kuba batanze mu kwezi bari bahawe.
Yagize ati: “Iri tegeko ngenga ryasohotse mu kwezi gushize riteganya ko imitwe ya politiki yari isanzwe yemewe mu Rwanda mu gihe kitarenze ukwezi iba yahuje amategeko yayo n’iryo tegeko ngenga.
Uyu munsi rero uyu muhango wari uwo kurebera hamwe niba imitwe ya politiki nk’uko iryo tegeko ngenga ribiteganya yarashyikirije RGB amategeko yayo ahujwe n’iryo tegeko ngenga.”
Amashyaka yose kandi yemeza ko iryo tegeko ngenga N0 10/2013/OL rigenga amashyaka ya politiki n’abanyapolitiki, nta kibazo ribateye kuko aribo baryitoreye, bakoresheje ababahagarariye mu nteko.

Zimwe mu ngingo zirigize zatega impungenge, ni nk’aho bavuga ko nta mutwe wa politiki wemerewe kwakira impano cyangwa inkunga iturutse mu mahanga, mu bigo bishamikiye ku banyamahanga cyangwa mu bigo bya Leta.
Gusa abahagarariye amashyaka bemeza ko nta kibazo bibateye kuko mbere yo kuritora habanje kuba impaka zihagije mu nteko ishinga amategeko, nk’uko byemejwe n’uwitwa Thierry Karemera, wari uhagarariye PPC.
Yatangaje ko amashyaka yitwa ko ariyo adafite ubushobozi ariyo yafashe iya mbere mu gushyigikira icyo gitekerezo. Yatangaje ko babikoze mu rwego rwo gushyigikira umuco wo kwigira.
Biteganyijwe ko amashyaka yemewe gukorera mu Rwanda azajya atungwa n’imisanzu iva mu bayoboke bayo. Itegeko rigena kandi ko hazajya habaho igenzuramari rigamije kugaragaza imikoreshereze y’amafaranga n’inkomoko y’ayo mafaranga amashyaka akoresha.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Twifuza kumenya amazina yayo mashyaka murakoze
ubundi ko amashyaka igihe yabereyeho ko usanga ntakamaro cyangwa umusaruro akeshi usanga agira uruhare mugusenya no kuzana amacakubiri mubihugu, nakahe kamaro kamashyaka mwiterambere ry’igihugu?
mwadusobanuriye tukabimenya ko akeshi abaturage tugendera mukugare mubyerekeranye namashyaka?
Ikiza cyamashyaka iyo umuntu akora ariwe wenyine wigenzura akora ibyo yishakiye ariko iyo uziko ufite abo muhanganye bashobora kuba bagusimbura mugihe wishe itegeko mwicaye mugatora mubyumvikanyeho icyogihe bigusaba gukora cyane kd ucunga abomuhanganye kugirango badakora ibyiza wowe ugasigara inyuma ndumva kubwange aribwo busobanuro natanga murakoze .
Turabasaba ko mwamenyesha urutonde rw’amashaka yemewe murwanda nabayahagarariye nanimero zayo za telephone murakoze
MWATUBWIYE AMAZINA YAYO MASHYAKA
Twifuzaga ko mwatubwira amazina y’amashyaka abarizwa mu Rwanda yose. Tubashimiye amakuru meza mutugezaho buri munsi
Kumenya AMAZINA yayo mashyaka
Ko amazina yayo mashyaka mutayatubwiye?