Amashuri make y’abafite ubumuga atuma inzego zibahagarariye mu mirenge zituzura

Imwe n’imwe mu mirenge yabuze abayihagararira, kuko itegeko ry’itora rigena ko Komite y’abafite ubumuga bahagariraye abandi mu murenge, igomba kuba igizwe n’abafite ubumuga barindwi kandi barangije amashuri y’isumbuye.

Umurenge wa Nyamiyaga imwe mu iyigze akarere ka Kamonyi, ni hamwe muhagaragaye iki kinazo aho komite ihagarariye abafite ubumuga yanze kuzura kuko babuze uwujuje amashuri asabwa, nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga muri uyu murenge.

Justin Nyabyenda avuga ko byabaye ngombwa ko ariwe utorwa wenyine none akaba akora akazi kari gukorwa n’abantu barindwi. Ikindi ni uko ibibazo nk’ibyo bigaragara no mu yindi mirenge, nk’uko akomeza abivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, atangaza ko mu gushyiraho iryo tegeko hirengagijwe ko benshi mu bafite ubumuga batagize amahirwe yo kwiga bitewe n’ihezwa bakorerwaga mu muryango Nyarwanda.

Ndayisaba agira inama abafite ubumuga ko baba bashyize muri iyo myanya abatarize arko bamugaye kugira ngo babafashe mu nshingano zitandukanye Komite iba igomba kubahiriza.

Asanga n’ubwo n’ubwo baba batubahirije ibyo itegeko risaba, bakaba batavugira abafite ubumuga mu nama njyanama, ariko bagira uruhare mu bindi bikorwa biteza imbere abafite ubumuga.

Gusa kubwe ntiyifuza ko iryo tegeko ryahindurwa kuko kuri ubu abafite ubumuga boroherezwa kwiga.

Agasaba n’abataragannye amashuri kubyitabira kugira ngo mu minsi iri imbere hatazongera kugaragara icyo kibazo cy’inzego zituzuye kubera amashuri macye.
Mu bantu barindwi bagenwa n’iryo tegeko ku rwego rw’umurenge, hagomba kubamo abantu bane bahagarariye abamugaye n’abajyanama batatu, bose bize amashuri yisumbuye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka