Amashanyarazi atakara yagabanutseho 3.4% mu myaka ine ishize

Byatangajwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018, ubwo hatahagwa ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya ’Mont Kigali’, yubatswe ku nkunga y’Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’Uburayi (EU), ikaba yuzuye itwaye asaga miliyari 12Frw.

Minisitiri w'ibikorwa remezo Amb Gatete Clavert yerekwa imikorere y'iyi sitasiyo y'amashanyarazi
Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb Gatete Clavert yerekwa imikorere y’iyi sitasiyo y’amashanyarazi

Kubaka iyo station ni igikorwa kimwe mu byo uyo muryango wateye inkunga mu rwego rwo kugabanya amashanyarazi atakara kuko atuma umuriro ucikagurika, umushinga wose ukaba uzatwara miliyari zisaga 23Frw.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko uyo mushinga ari ingirakamaro kuko uzagabanya cyane umuriro utakara bityo ukagirira akamaro Abanyarwanda.

Stefano Manservisi, yavuze ko yishimiye uko inkunga Umuryango w'ubumwe bw'uburayi utanga ikoreshwa,
Stefano Manservisi, yavuze ko yishimiye uko inkunga Umuryango w’ubumwe bw’uburayi utanga ikoreshwa,

Uwari uhagarariye EU muri icyo gikorwa, Stefano Manservisi, yavuze ko yishimiye uko inkunga uyo muryango utanga ikoreshwa, bikaba bifasha mu iterambere ry’inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere ry’abaturage, akanahamya ko uyo muryango uzakomeza gutera inkunga u Rwanda.

Muri uyo mushinga hateganyijwe kubakwa Km 27 z’umuyoboro w’amashanyarazi wa KV 110 uhuza Jabana, Mont Kigali na Gahanga.

Sitasiyo y'amashanyarazi ya Mont Kigali yatwaye asaga Miliyari 12
Sitasiyo y’amashanyarazi ya Mont Kigali yatwaye asaga Miliyari 12

Kuri ubu mu Rwanda ingo 46.46% ni zo zifite amashanyarazi, na ho ayaboneka mu gihugu kugeza ubu akaba ari Megawati 218, mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuba muri 2024 buri Munyarwanda azaba afite amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka