Amashantiye y’ubwubatsi aratungwa agatoki mu guteza umwanda muri Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi kuko ari ahantu henshi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda.

Shantiye z'ubwubatsi muri Kigali, ziravugwaho guteza umwanda
Shantiye z’ubwubatsi muri Kigali, ziravugwaho guteza umwanda

Byagarutsweho n’Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Munyandamutsa Jean Paul, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

Uwo muyobozi yavuze ko amashantiye y’ubwubatsi ari menshi cyane muri Kigali kandi ko nta suku ihakorerwa, bigatanga isura mbi ku Mujyi wa Kigali wari usanzwe urangwa n’isuku ahantu hose.

Ati “Isuku iracyari ikirango cy’Umujyi wa Kigali, ariko hari ahantu tugenda dusubira inyuma nk’ahaho bubaka ubu hari umwanda mwinshi. Biterwa ahanini n’uko abubaka batazirikana kugirira isuku shantiye, indi mpamvu ni twebwe abayobozi kuko iyo abashinzwe kugenzura ahubakwa bagiyeyo usanga birebera niba amabwiriza y’imyubakire yubahirizwa ntibite ku by’ibysuku”.

Ati “Ahandi hari umwanda ni ku bibanza bene byo bataratangira kubaka, kubera ko ntawe uhareba haza ibigunda ndetse hakanajugunywa ibishingwe. Ahari umuzamu ugasanga yahinzemo ibishyimbo, ibigori n’ibindi bitemewe n’amabwiriza y’umujyi kandi na ho ni henshi, umuyobozi mu z’ibanze iyo ahageze aramwihorera ati biruta ibigunda, ntibyemewe na gato”.

Ikindi Munyandamutsa yavuze kiri mu bitera umwanda ngo ni ahacukurwa hagiye gushyirwamo ibikorwa runaka ntihasubiranywe.

Ati “Hari kandi ahacukurwa ngo bashyiremo insinga z’itumanaho, iz’amashanyarazi cyangwa amatiyo y’amazi, kompanyi zibikora iyo zirangije ntizibuka kuhasubiranya. Abantu kandi usanga basigaye batinyuka kujugunya imyanda ku mihanda, nk’uducupa, ambalage, utwavuyemo bombo n’ibindi, mbese usanga harabayeho kudohoka”.

Avuga kandi ko mu makaritsiye yo mu nkengero z’umujyi hakunze kuba hari uturima duhingwa, ariko ngo usanga twuzuyemo imyanda nta n’ubyitayeho.

Kugira ngo ibyo bibazo bijyanye n’isuku nke yongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali bikemuke, uwo muyobozi agaruka ku ngamba zafashwe zirimo no gukomeza kwigisha abaturage.

Ati “Ingamba ya mbere ari yo tumazemo iminsi ni ukumenya amakuru y’ibitera umwanda, ikindi ni ukwigisha abaturage kubaka isuku ku mubiri no mu ngo bikazatuma igera hose. Indi ngamba ni ubugenzuzi navuga ko tutakoze uko bikwiriye, kuko iyo abantu barangaye bagomba kugira ubakebura, yabihaniza rimwe ubwa kabiri akabahana, ndetse niba ari n’abayobozi n’abakozi babishinzwe barangaye bagafatirwa ibyemezo”.

Yavuze kandi ko hateganyijwe n’ibihano bikakaye ku batubahiriza amabwiriza y’isuku nubwo yirinze kubitangaza.

Ati “Ibihano bikakaye birateganyijwe nubwo guhanika ibihano atari wo muti, ariko nko ku bantu bakora isubiracyaha bo ibihano koko birahari. Buri muntu rero akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, niba ubonye uteza umwanda ukaba watungira agatoki ab’irondo ry’isuku kuko ari bo baba bari hafi, cyangwa akabwira undi muyobozi kuko isuku na yo ari kimwe mu bigize umutekano”.

Uwo muyobozi asaba kandi abatuye muri Kigali, cyane cyane abo mu makaritsiye ari ahegutse gucika ku muco mubi wo gutegereza ko imvura igwa bakamena muri za ruhurura imyanda baba bararunze ndetse n’amazi mabi, kuko biri mu bikurura umwanda nyuma yo kuzibwa izo za ruhurura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka