Amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza nta kibuza kuyajyaho impaka – Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangazaga ko kuba u Rwanda rwaragiranye amasezerano n’u Bwongereza bitavuze ko nta mpaka zigomba kuyabaho.

Asubiza ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru cy’uko u Rwanda rudatewe impungenge n’impaka zirimo kugibwa n’abantu batandukanye, barimo n’imiryango isanzwe ikorana neza na Leta y’u Rwanda, ku kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza, mu kiganiro n’intangazamakuru cyo ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, cyateguwe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, cyavugaga ku ngingo ijyanye no kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza.
Mukuralinda yavuze ko nta mpungenge bikwiye gutera, kuba hari amasezerano, umuntu wese ku giti cye, ishyaka runaka, cyangwa umuryango runaka kugira icyo bayavugaho, bakanayanenga, bagashaka ko adashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Ibyo ntabwo bikwiye gutera impungenge, kuko kuba u Rwanda n’u Bwongereza baragiranye amasezerano, ntabwo bavuze ko nta mpaka zigomba kuyabaho, gusa icyo tugomba natwe gukurikiza, ni uko impaka zirangira, ibyemezo bigafatwa, ahasigaye bareke bijye mu bikorwa”.

Yakomeje agira ati “Byibuze u Rwanda n’u Bwongereza bagerageje gushaka igisubizo kuri icyo kibazo kimaze imyaka myinshi, abantu bambuka bagirwa abacakara mu butayu, barohama bapfa abandi bareba. Nibura u Rwanda n’u Bwongereza bagiye kugerageza kureba uko bashyira mu bikorwa igisubizo cyakemura ibyo bibazo, ntabwo kuba habaye impaka byatera ikibazo muri dipolomasi, kuko nizo zituma haboneka igisubizo”.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Phillippe Habinshuti, avuga ko kuba u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira, byerekana ko rufunguye kandi rwiteguye kwakira buri wese.
Ati “U Rwanda rurafunguye kandi rwitegura kwakira uwo ari we wese waza, abona nta hantu ashobora kubona ubuzima bwiza n’umutekano, ni nayo mpamvu nabazakirwa bavuye mu Bwongereza nta kibazo bikwiye gutera, kubera ko na bagenzi babo bavuye ahandi twarabakiriye”.

Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Doris Picard Uwicyeza, avuga ko mu bantu u Rwanda ruzakira, nta n’umwe uzasubizwa mu gihugu ashobora gutoterezwamo.
Yagize ati “Mu bantu bose bazakirwa muri iki gihugu, ni uko nta wuzasubizwa mu gihugu ashobora gutotezwamo, ariko nanone mubyo tugenderaho iyo tugiye gutanga ubuhungiro, tureba niba umuntu yaba yarahamijwe icyaha, cyangwa yarashakishijwe kuba yarakoze icyaha mpuzamahanga nka Jenoside”.
Byari biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’abimukira bazaturuka mu Bwongereza kigera mu Rwanda kuru uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2022, ariko iyo gahunda yasubitswe bitunguranye hasigaye iminota mike ngo indege ibazana ihaguruke.

Bimwe mubyo bazagenerwa igihe bazazira birimo aho kuba, amafunguro, aho kwidagadurira ndetse n’ubuvuzi, nyuma y’igihe cyagenwe bamaze kumenyera mu Rwanda, bakazajyanwa aho bagenewe kuzatuzwa mu buryo burambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|