Amasezerano hagati y’intara y’uburasirazuba n’uburengerazuba azateza imbere ubuhahirane

Intara y’uburasirazuba n’iy’uburengerazuba kuri uyu wa gatanu zasinye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane. Aya masezerano azibanda cyane ku guteza imbere ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ubuhahirane.

Intara y’uburengerazuba izwi nk’intara itihahagije ku bikomoka ku mata kubera isoko rinini ry’abatuye b’iyo ntara ndetse n’mubare munini w’abanyekongo bahahira muri iyo ntara. Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Kabahizi Celestin yavuze ko litiro y’amata adatunganyije usanga igura hagati y’amafaranga 600 na 800 mu gihe ahandi mu gihugu iba igura amafaranga 300.

Akarere ka Nyagatare ko mu ntara y’iburasirazuba mu minsi mike ngo karatangira kugemura amata mu ntara y’iburengerazuba mu rwego rwo kugaburira isoko rinini rihari.Akarere ka Nyagatare fashobora kubona litiro ibihumbi 130 ku munsi mu gihe mu ntara y’iburengerazuba badashobora kuzibona mu mezi atatu.

Umuyobozi w’aka karere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred, yagize ati “twasanze hari isoko rikomeye. Ubu ngubu twamaze kubona imodoka zizajya zitwara ayo mata ku buryo mu gihe cy’icyumweru kimwe litiro ibihumbi bitanu z’amata tuzatangira kuzijyana iburengerazuba.”

Uretse ubuhahirane mu bijyanye n’ibikomoka ku mata, umuyobozi w’intara y’iburengerazuba yavuzeko abatuye intara y’uburasirazuba bazoroherezwa mu kubona sima ikorerwa mu ruganda rwa CIMERWA kandi ikabageraho idahenze nk’uko byari bisanzwe.

CIMERWA irateganya gushyiraho iduka (comptoire de vente) mu ntara y’iburasirazuba kugirangop bajye bayigura badahenzwe.

N’ubwo izi ntara zombi zifite imiterere itandukanye zihuriye ku k’ubuhinzi no kugira ibiyaga. Abayobozi ba zo batangaje ko hazajya habaho ubujyanama ku mpande zombi ku bijyanye n’imyuga y’uburobyi n’ubuhinzi kugirango bibashe ukorwa neza mu ntara zombi.

Aya masezerano asinywe nyuma y’urugendo shuri umuyobozi w’intara y’uburengerazuba, abayobozi b’inzego z’ubucuruzi, iz’umutekano, izabikorera ku giti cya bo ndetse n’abayobozi b’uturere tumwe na tumwe tugize intara y’uburengerazuba bakoreye mu ntara y’iburasirazuba.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka