Amasezerano akuriraho abakobwa imbogamizi mu ikoranabuhanga azasinyirwa i Kigali
I Kigali niho hazasinyirwa amasezerano y’ibihugu byishyize hamwe bikiyemeza gushyiraho politiki zifasha abakobwa zikanabakuriraho imbogamizi zituma badatera imbere muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Ayo masezerano yiswe ”Kigali Africa Smart Women and Girls Declaration", azasinywa kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017.
Ayo masezerano yemejwe nyuma yo gukorerwa ubugororangingo, mu biganiro byahuje abagore batandukanye bitabiriye inama ya Transform Africa, kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2017.
Gasingirwa Marie Christine, umuyobozi mukuru w’Ushinzwe siyansi,ikoranabuhanga n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi ni umwe mu batanze ikiganiro muri ibi biganiro.
Yavuze ko muri ibi biganiro aya masezersno yabanje kuganirwaho, kugira ngo azasinywe nta gitekerezo gisigaye inyuma kandi yakorewe ubugororangingo buhagije.
Yagize ati "Aya masezerano twamaze kuyaganiraho kugira ngo ejo nitumara kuyasinya abo bireba bazahita bajya gutangira kubishyira mu bikorwa iwabo.
Twemeje ko nituva aha bitagiye kuba amasigaracyicaro kandi umwaka utaha tuzageraho dusuzume ibikorwa niba ibyo twiyemeje twarabigezeho."

Batete Redempta, ushinzwe urwego rw’uburinganire muri Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire (MIGEPROF), yavuze ko aya masezerano akubiyemo imyanzuro itatu izatuma ibihugu byose bihagurukira ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abahungu n’abakobwa mu ikoranabuhanga.
Ati "Icya mbere twemeje y’uko ibihugu byose bigiye gushakisha uburyo bwo kongera amahirwe kugira ngo ubusumbane muri tekinoloji bwibasira abakobwa bukurweho.
Icya kabiri ni uko abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta yiyemeje kongera ingufu mu guha ubumenyi buhagije abakobwa n’abagore. Icya gatatu n’abakora politike bagiye kwita ku zita ku mwana w’umukobwa n’umugore."

Batete yasobanuye ko iyi myanzuro izafasha mu gukuraho imbogamizi zikunda kugaragara, cyane cyane mu bagore n’abakobwa bo mu byaro ni uko umugore n’umukobwa batitabira kwiga ibijyanye na siyansi na tekinike.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore mu Rwanda bagihura n’imbogamizi mu kubona inguzanyo, aho ubushakashatsi buheruka muri 2012 bwagarahaje ko abagera kuri 36% gusa aribo bagerwagaho n’inguzanyo z’amabanki.
Mu gukemura iki kibazo, mu Rwanda hari gahunda zimwe na zimwe zatangijwe, zigamije guteza imbere abakobwa mu ikoranabuhanga.
Muri izo harimo iAccelerator, gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation ifasha abakobwa bahanze udushya mu gukora ubukangurambaga mu buzima bw’imyororokere. Bane ba mbere bahabwa amadorali ibihumbi 10 buri umwe n’amahugurwa.

Hari na Miss Geek, irushanwa riha urubuga abana b’abakobwa bahanze udusbya mu ikoranabuhanga. Iri rushanwa ryamaze gushyirwa ku rwego rw’Afurika, batatu ba mbere baryegukanye bahabwa miliyoni 3Frw yo kwagura imishinga yabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|