Amasengesho burya ni uguterekera - Pasiteri Mpyisi

Pasiteri Ezra Mpyisi wamenyekanye kubera uko avugamo ubutumwa bw’Imana mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe, yongeye gutungurana ahamya ko amasengesho ari uguterekera.

Pasiteri Mpyisi avuga ko amasengesho ntaho ataniye no guterekera
Pasiteri Mpyisi avuga ko amasengesho ntaho ataniye no guterekera

Pasiteri Mpyisi w’imyaka 96, azwiho kutarya iminwa ku bijyanye n’ijambo ry’Imana, aho akunda kugaragara anenga uburyo amadini yose y’iki gihe atangamo ubutumwa bwiza.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, yari umutumirwa mu Kiganiro “Inspiration on Sunday” kuri KT Radio, aho yavuze ko byose byishwe n’abazungu batashoboye gutanga amasomo nyayo ajyanye n’iyobokamana.

Yagize ati “Aho kutwigisha kumenya uw’iteka baza kutubwira kuvuga amasengesho. Amasengesho burya ni uguterekera. Twese ntitwaterekeraga! Twarayavugaga. Twaterekeraga abazimu. Imana ni umuzimu se? Bayihinduye umuzimu, ntiterekerwa, ntibwirwa, izi byose n’ibyo utekereza utarabivuga wa njiji we urayibwira iki!”

Yakomeje ati “Wowe umuntu azi ibyawe ukajya kubimubwira, ubwo nturondogoye!? Amasengesho ni ukurondogora. Gusenga ni ukuganira n’Imana muri Bibiliya niko babivuga.”

Pasiteri Mpyisi yari mu kiganiro Inspiration on Sunday, hamwe na Charles Kwizera
Pasiteri Mpyisi yari mu kiganiro Inspiration on Sunday, hamwe na Charles Kwizera

Uyu mukambwe avuga ko muntu yayobye abikomora kuri Adamu waremwe atunganye ariko akemera ibinyoma bya Satani ahita aba ata inzira atyo bityo nawe akabyara abagoryamye.

Ati “Nagiye mu by’Imana ndi agahungu gato, ariko mpura n’abanyobya, nanjye mara imyaka 70 nyobya abantu kdi ntigiza nkana. Njya kwiga ibijyanye n’Imana (Theologie) imyaka ine mu mahanga banyigisha bene ibyo, mvayo nkiri wawundi.

“Mfite ubu theologie bwo kuyobora itorero, kuyobora inama, gushyingira kwaka amafaranga, kubaka urusengero… ibyo kumenya kubwirwa na bibiliya reka da.”

Avuga ko abo yigishije bamusaba kureka kuvuga ko yabayobeje kuko ubu ari abayobozi mu iterero gusa ngo nta kundi yabigenza agomba kubivuga. Ati “Icyaha cyakorewe ku mugaragaro kicyurizwa ku mugaragaro.”

Pasiteri Mpyisi kandi akunda kumvikana asaba imbabazi abakirisitu yigishije, kuko yabayobeje, abaha inyigisho nawe atari asobanukiwe ku bijyanye no kumenya Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Njye mbona umuntu waba yaramaze kwakira yesu nk’umwami. Yakamusabye ubwenge n’imbaraga. Kuko abatuyobora nibo baducanganyikisha bitwaje bibiria. Gusa nibabivuge kujyirango ibanga rya shitani rimeneke.

Fabson yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Pastor mpyisi ibyo avuga nibyo rwose amadini yose usanga icyo ashyira imbere Ni inyungu zabo ugasanga harabanyunyuza imitsi ya rubanda bitwaje Ngo nudatura Imana ntiyumva amasengesho yawe.urugwro uzarebe iyo abayobozi bo hejuru mu madini iyo batumvikanye nibwo umenya ukurikwamadini.

b.e yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

ibyamadini yiki gihe ntawabimenya. ubu umunty ni ugukiranuka kugiti ke.

Eric yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

mpyisi azigishe abadive bo yayobeje imyaka ingana kuriya ashaka kuyobya abandi se?nabanze atubwire ko ibyavuga aru kutubeshya nubundi kuko nawe si Imana ibivuze

donath yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Hahahhh, Mpyisi ni hatali kbsa!

Natal yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

mpyisi ibyo avug nibyo

nkunda yanditse ku itariki ya: 17-01-2018  →  Musubize

Nkuko Pastor MPYISI avuga,abiga Theology ntabwo baba bajyanywe no kwiga Bible.Biga kuyobora itorero, kuyobora inama, gushyingira,kwaka icyacumi,kubaka urusengero…Ku byerekeye GUSENGA,Bible ivuga ko imana itumva abantu bose basenga.Urugero,ntabwo imana yumva abanyabyaha banga kwihana nkuko Yohana 9:31 havuga.Ikindi kandi,idini usengeramo ryatuma imana itakwemera.
Urugero,muli Yohana 3:16,havuga ko imana itemera abantu bose batizera Yesu ko yadupfiriye.Abo bagizwe n’amadini menshi akomeye:Abaslamu,idini y’aba Hindous,Bouddhists,etc...Ntabwo bemera ko Yesu ari Mesiya wadupfiriye.

kabaka yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

ibyo uvuze nyine byanditse muri bible wemera...kandi abo uvuze Imana itunva ntibemera bible...ushingira kuki wemera bible,ko wayizaniwe nabazungu..niki kikubwira ko utabeshywe ahubwo akaba ariwowe imana itunva? tanga ibimenyetso bifatika

true yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Paster Ibyo Avuga Nukuri Kwe. Jye,ndabona Abanyamadini Ibyo Barimo Aramayobera Kbs.

Emmy yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka