Amarushanwa y’urubyiruko mu guteza imbere imiturire y’icyaro yakomereje mu Burengerazuba
Uturere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi twegukanye imyanya ya mbere ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba mu byiciro bine by’amarushanwa yo guteza imbere imiturire y’icyaro.
Muri ayo marushanwa afite insanganyamatsiko igira iti: Duteze Imbere Imiturire y’Icyaro Dutura mu Midugudu, akarere ka Rutsiro kegukanye umwanya wa mbere mu ndirimbo, Karongi yegukana umwanya wa mbere mu bihangano bishushanyije, Rusizi yarushije utundi turere mu mivugo, naho Nyamasheke yenekera abandi mu ikinamico.
Niyigena James wiga mu mwaka wa gatanu mu ishuli nderabarezi rya TTC Rubengera ari mu bashushanyije igihangano cyabahesheje umwanya wa mbere. Aragira ati: Ndanezerewe cyane kuba ishuli ryacu ritumye akarere kacu kaba aka mbere bityo tukazaserukira intara. Ni ishema kuri twe”.
Niyonsaba Shadia wiga kuri College de la Paix mu karere ka Rutsiro we aragira ati: Twakoresheje umwanya munini twitoza, iyo tutaba aba mbere byari ku tubabaza.

Tuyisenge Jean Nepomuscene yiga mu ishuli ry’indimu rya Gatovu mu karere ka Nyabihu, kari mu tutaragize amahirwe yo gutsindira umwanya wa mbere n’umwe haba mu ndirimbo, imivugo, ikinamico n’ibihangano bishushanyije.
Tuyisenge avuga ko yabyakiriye neza kuko nubwo bakoze uko bashoboye, mu marushanwa hagomba kuba uwa mbere hakaba n’uwanyuma, ati: “Twese ntago twaba aba mbere ngo bishoboke”.
Mugabo Nkusi Emmanuel ushinzwe itangazamakuru n’ubukangurambaga mu miturire y’icyaro muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, avuga ko bishimishije kubona abana muri rusange basobanukiwe na gahunda ya Leta yo gukangurira abaturage ibyiza byo gutura mu midugudu, akurikije uko bose bitwaye mu marushanwa.
Amarushanwa nk’aya yabanjirije mu ntara y’Amajyepfo akaba azakomereza mu zindi ntara, abazaba baratsinze ku rwego rw’Intara bazahurira mu mujyi wa Kigali tariki 31-05-2013 mu marushanwa ku rwego rw’igihugu.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho?mwamfasha nkabona inkuru ijyanye n’aya marushanwa mwaba mwarafashe cg mwarakoze mu marushanwa yabaye ku rwego rw’igihugu kuya 31/05/2013 ajyanye niyi nsanganyamatsiko ivuga ngo Duteze imbere imiturire y’icyaro dutura ku midugudu cg mukamfasha uko nabibona murakoze.mugire ibihe byiza