Amarangamutima yabarenze babonye ababo baherukanaga mu myaka 23 ishize
Impunzi z’Abanyarwanda 10 ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kureba isura nyayo y’u Rwanda nyuma y’imyaka 23 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.


Izo mpunzi zaturutse muri Mozambique, Congo Brazaville na Uganda ziri mu Rwanda muri gahunda ya "Ngwino urebe ugende ubivuge" (Come and See Go and Tell).
Muri iyo gahunda, impunzi z’Abanyarwanda zoroherezwa kugaruka mu Rwanda, zigasura imiryango zikomokamo, zigasura ibikorwa remezo bitandukanye, imijyi itandukanye yo mu gihugu n’ibindi.
Nyuma y’uruzinduko, zongera koroherezwa gusubira mu bihugu zaturutsemo bityo zikajya kuvuga ibyo zabonye mu Rwanda, impunzi ziriyo zikabona amakuru nyayo yatuma zifata umwanzuro wo gutahuka.

Ku wa kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2017, izo mpunzi 10 ziri mu Rwanda zafashijwe kujya gusura imiryango yazo iri mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Byari ibyishimo ubwo babonanaga n’imiryango yabo baherukaga nyuma y’imyaka 23 ishize.


Ohereza igitekerezo
|
Ubutaha tuzakara twambare neza impunzi zisangenatwe dukeye gusa baradutunguye basangaturi mu kazi tutiteguye ubutaha tuzaba turiku myaku. ariko batahe iwabo baze turwubake
Muturangire inzira umuntu yashakishamo abe baburanye
murakoze
Ko mbona izo mpunzi zisa neza kurusha abatuye mu gihugu se?
Ubwo ntibakwigumirayo batinya ubukene buri mu Rwanda ngo batazagera aho bahinduka nk’abo benewabo barusigayemo?
Ntabwo ubuhunzi bwose butera ubuzima bubi. Abahunz’inzara iyo bageze iyo basuhukiye bakaharonkera ntacyababuza kuhatura. Ni amahitamo yabo gutaha kandi igihugu cyose kigira diaspora. N’abanyamerika banyanyagiye ku isi hose kandi si ugukunda kugenda ahubwo baba bashak’amaramuko.
ibyo nibyiza bizatuma ababeshywaga bamenya ukuri
rwose,ndashima iyi gahunda ya ngwino urebe,izatuma abanyarwanda barihanze babona amakuru y’ igihugu cyabo maze baze batikandagira. rwose u Rwanda ibikorwa birivugiraaa!