Amapfa no guhenda kwa Peteroli byateye izamuka rikabije ry’ibiciro mu Rwanda

Impuguke yaganiriye na Kigali Today ku bijyanye n’itumbagira ry’ibiciro ririmo kugaragara muri iyi minsi, yavuze ko igihembwe cy’ihinga A hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori (essence, mazutu,…), byaba ari mpamvu ikomeye yateje guhenda kw’ibicuruzwa.

Igipimo cy’Ihindagurika ry’Ibiciro (CPI) cy’ukwezi kwa Mutarama 2022 cyakozwe n’Ikigo cy’Ibarushamirabre (NISR), hamwe n’abacuruzi baganiriye na Kigali Today, bagaragaza ko uyu mwaka wa 2022 utangiranye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ku rugero rukabije.

NISR ivuga ko ibiciro mu Mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 4,3% muri Mutarama 2022 ugereranyije na Mutarama 2021, bivuye ku kigereranyo kingana na 1,9% mu kwezi k’Ukuboza 2021.

NISR ikavuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,3% mu kwezi kwa Mutarama, byatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,5%, ibiciro by’inzu (gukodesha), amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2,6%, ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 4,7%.

Abakozi ba NISR (muri raporo ya CPI) bavuga ko iyo bagereranyije ukwezi kwa Mutarama 2022 na Mutarama 2021, ngo basanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka byariyongereyeho 4,6%.

Nanone iyo bagereranyije Mutarama 2022 n’Ukuboza 2021, ibiciro ngo byiyongereyeho 2,1%.

Muri kamwe mu dusoko ducururizwamo imboga n’imbuto two ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abacuruzi baho bari mu gihirahiro kuko ngo batazi neza impamvu ibiciro by’ibintu bitandukanye cyane cyane iby’ibiribwa n’ibindi bikenerwa by’ibanze, byatangiye guhenda ku rugero rukabije mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022.

Umubyeyi ucuruza imboga yagize ati “Dore nk’ubu urunyanya rumwe ruragurwa amafaranga 100, isukari iragurwa amafaranga 1200Frw/kg nyamara mu mezi nk’atatu ashize yaragurwaga 800Frw/kg, natwe kugeza ubu ntituramenya impamvu ibitera”.

Impamvu ngo yaba iterwa n’amapfa n’izamuka ry’ibiciro bya peterori

Umujyanama mu bijyanye n’Ubukungu n’Imari, Straton Habyarimana avuga ko hari impamvu nyinshi zirimo gutera izamuka ry’ibiciro ku masoko, cyane cyane iby’ibiribwa n’ibindi bikenerwa by’ibanze, ariko iz’ingenzi ngo ni amapfa yibasiye uduce dukomokamo ibiribwa byinshi nk’i Burasirazuba, hamwe no kuba ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byarazamutse.

Aganira na Kigali Today, Habyarimana yagize ati “Byagaragaye ko igihembwe cy’ihinga cy’ubushize kitagenze neza. Imvura ntabwo yaguye mu buryo buhagije cyane cyane mu Burasirazuba, bituma imyaka imwe igenda ibura ku isiko, ubwo turavuga inyanya n’ibindi, kuko mu biribwa iyo kimwe kitabonetse gitera n’ibindi kutaboneka”.

Habyarimana avuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka hanze nk’amavuta, isukari n’ibindi cyo ngo gifitanye isano no guhenda k’ubwikorezi, cyane ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bigenda birushaho kuzamuka uko imyaka igenda ishira.

Avuga ko iyo ibiciro bya lisanzi na mazutu byazamutse, nyiri ikamyo itwara ibicuruzwa na we ahita azamura igiciro cy’ubwikorezi kugira ngo adahomba. Iki kiguzi nta wundi ucyishyura ni umuguzi wa nyuma.

Iyi mpuguke mu by’ubukungu ivuga ko ibintu bishobora gutera ihungabana ry’ubukungu, harimo kuzamuka kw’ibiciro, ngo birimo kugenda byiyongera.

Atanga ingero z’amakimbirane hagati y’ibihugu bikomeye ku isi (nk’Umuryango OTAN uhanganye n’u Burusiya kubera igihugu cya Ukraine), na byo ngo bishobora gutuma inkunga n’ubundi bufasha byageneraga ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere itaboneka nk’uko bisanzwe, ubukene bukarushaho kwiyongera.

Habyarimana avuga ko abahanga bavugaga ko ubukungu bw’isi bushobora kuzamuka ku rugero rwa 5.1% muri uyu mwaka wa 2022, ariko ko batangiye kwisubira kubera impamvu zitandukanye barimo kubona zizabudindiza, zirimo izishingiye kuri Covid-19, amakimbirane hagati y’ibihugu n’imihindagurikire y’ibihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka