Amakuru avuga ko Meya wa Nyagatare yeguye ni ibihuha - MINALOC
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko amakuru yavugaga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George afunze ari ibihuha kuko ubu ari mu kazi.

MINALOC yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter mu ma saa sita zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.
Ubwo butumwa bwo kuri Twitter bugira buti "Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya."
Amakuru akwirakwizwa ko Mayor Mupenzi George wa Nyagatare yeguye ku mirimo ye cyangwa yafunzwe ni impuha. Ababikwirakwiza barabeshya
— RwandaLocalGov (@RwandaLocalGov) October 11, 2017
Amakuru y’ibihuha yavugaga ko umuyobozi w’Akarerere ka Nyagatare yaba yafunzwe cyangwa yeguye, yatangiye gukwirakwizwa n’abantu bataramenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017.
Twagerageje kuvugana na Mupenzi George ariko ntibyadukundiye kuko inshuro twamuhamagaye ntiyitabye telefone. Twamwoherereje n’ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.
Gusa ariko ubwo twandikaga iyi nkuru twaje kumenya ko uwo muyobozi yari ari mu nama.
Ibihuha byavugaga ko umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yeguye cyangwa yafunzwe bije mu gihe hakunze kumvikana abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze beguye.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Esemurwandanukobimeze Umuyobozi Ajamunama Bitazwi?
UBWO BYAJE
nakore akazi Abe ategereje niyo ataba meya yakora n,ibindi siwe wa mbere waba yeguye.Kila mwanzo kila mwisho
Ese ubwo ntibyaje ubwo yatangiye gushyirwa mu majwi!!!!?
Abe standby buriya ababivuga bafite aho babikomoza burya ngo nta nduru ivugira ubusa, ubwo nadafungwa areguzwa mo kimwe da.
Ese Mayor wa Kicukiro we azegura cyangwa azasezererwa ryari? Ko adusubiza inyuma cyane mu Mihigo?!