Amakuba Abanyarwanda banyuzemo abafasha kubaka igihugu kibakwiriye - Perezida Kagame

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yatanze ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, imitwe yombi.

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko urugendo yatangiye n’intumwa ayoboye, ari umwanya wo kurushaho kwimakaza ubucuti hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse no guha imbaraga umubano w’abaturage b’ibihugu byombi.

Yakomeje avuga ko abaturage b’u Rwanda na Repubulika ya Congo bahujwe n’icyerekezo kimwe cy’akarere gahamye kandi gatera imbere. Yongeraho ko basangiye kandi icyifuzo cyo guhuriza hamwe ibihugu bya Afurika n’abaturage bayo, mu rwego rwo gukorera ku mugabane ufite imbaraga, kandi utera imbere.

Umukuru w’Igihugu mu byo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yagarutse ku bihe bikomeye Abanyarwanda ndetse n’Isi yose barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 28Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari igihe cyo kwibuka no gushimangira ubumwe bw’ibihugu.

Yagize ati “Abanyarwanda bakeneye kumenya neza ko amasomo akomeye y’amakuba yacu adapfa ubusa, ahubwo akoreshwa mu gutuma tuba abantu beza, biteguye kubaka igihugu Abanyarwanda bakwiriye, kandi bakagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’umugabane wacu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amasezerano menshi y’ubufatanye ategerejwe gusinywa hagati y’ibihugu byombi, azarushaho guteza imbere umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu ndetse n’umuco.

Ati “By’umwihariko, guhuza imbaraga kwacu bigomba gukomeza kubakira ku guha amahirwe urubyiruko rw’abanyafurika, ariwo umutungo munini wa Afurika kandi ufite agaciro, kugira ngo urubyiruko rwacu rukoreshe ndetse rwungukire ku mbaraga n’impano zarwo.”

Perezida Kagame mu bindi yagarutseho ni ikibazo cy’umutekano kimaze kuba akarande ku mugabane wa Afurika, avuga ko ikibazo kizwi ndetse n’igisubizo cyacyo, ahubwo hakenewe kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.

Ati “Twese tuzi ibibazo Afurika ihura nabyo, kandi tuzi n’ibisubizo. Ikibuze kuri twe ni ugukorera hamwe, kuva mu magambo tujya mu bikorwa, no kumva ko byihutirwa.”

Yongeyeho ati “Ntidushobora kwishimira kuvuga ibintu byiza mu myaka za mirongo, hanyuma nujya kureba imyaka myinshi uhereye ubu, tumaze kuvuga ibintu byiza, ariko mu by’ukuri bidatanga umusaruro ugera kuri byinshi.”

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye impinduka kugira ngo abayobozi basohoze ibyo baba barisezeranyije ubwabo, ariko by’umwihariko ibyo baba barasezeranyije abaturage.

Ku bijyanye no kwishyira hamwe k’umugabane wa Afurika, Perezida Kagame yagaragaje ko byagiye bivugwa mu myaka yose uyu mugabane umaze. Avuga ko hakwiye gukomeza guterwa intambwe kandi yihuse bishingiye ku bumenyi n’ubutunzi bwinshi uyu umugabane ufite, mu rwego rwo kuva aho uri uyu munsi.

Perezida Kagame yasoje avuga ko Afurika yazahajwe n’amakimbirane amaze imyaka mirongo, kandi nta bisobanuro byayo, ariko igihe kigeze cyo gukora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka