Amakoperative y’urubyiruko akorera mu mujyi wa Kigali yiyemeje kubungabunga isuku
Amakoperative y’urubyiruko akorera mu mu mujyi wa Kigali yasinyanye imihigo n’ubuyobozi bw’umujyi yo gukomeza kubungabunga isuku mu busitani butanfukanye buri mu mujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali nawo ukaba wituye abahize ibikombe n’ibihembo by’amafaranga agera kuri miliyoni buri koperative, mu rwego rwo kuzishyigikira, nk’uko, Innocent Bayingana, uyobora Forum y’urubyiruko mu mujyi wa Kigali yabitangaje kuri wa gatanu tariki 9/1/2015.

Yagize ati “Ibi bikorwa birabanza bigafasha umujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange kuko ni ahantu henshi bakorera iyo suku, bikongera biafasha ba ny’iruguhiga kuko nabo bibaha gukorera hamwe kuko baba bumva ibyo bahize bagomba kubigeraho.”
Iyi mihigo ngarukamwaka aya mashyirahamwe asinyana n’umujyi wa Kigali yiyongera ku y’indi mihigo yo kwiteza imbere no kwizigamira kandi bakabikora bibavuyemo ntawe ubibasabye, nk’uko Bayingana yakomeje abitangaza.

Evode Nzitunga, umuyobozi wa sendika y’abamotari yitwa SYTRAMORWA, ari nayo yahize andi makoperative mu kwita ku busitani bakorera isuku bw’i Kanombe ku kibuga k’indege, yemeza ko imihigo bahize ari mu rwego rwo gukomeza gufasha igihugu kugira isuku.
Ati “Twebwe nk’amakoperative tujya hamwe tukavuga tuti reka tugire ah’umwihariko ku buryo haba ari hamwe mu nyaburanga hano mu mujyi wa Kigali, ku buryo umuntu wese yabona ko ari igikorwa cy’umwihariko kitari isuku ya rusange.”

Iyi koperative kandi yatangaje ko yahize indi mihigo ibiri y’isuku n’iyo guteza imbere abanyamuryango, ku buryo bazongera kwegukana uyu mwanya wa mbere n’ubundi bari basanzweho.
Bimwe mu byagendeweho hatangwa amanita ku isuku yahizwe n’aya makoperative ni isuku yubusitani yari ifite amanita 25%, ibiti byatewe n’uko byitaweho nabyo byari bifite amanita 25%, indabo zatewe mu busitani nazo zari zifite amanota 25% ndetse n’udushya natwo twari dufite 25%.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu ni ngenzi cyane kuko bituma urubyiruko rugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku mugi wa kigali
dukomeze gusigasira isuku mu mujyi wa kigali maze ukomeze kuba mu mijyi isukuye muri africa no ku isi kandi ibi byakozwe i kigali nahandi bakagombye kuba babikopeye maze tugakomeza gutura aheza