Amakimbirane y’ababyeyi yabujije bamwe mu bana kwitabira amarushanwa yabereye i Dubaï

Amakimbirane hagati y’ababyeyi mu miryango, ni kimwe mu bikomeje kubera abana imbogamizi zo guteza imbere ubuhanga bwabo, aho iyo bibaye ngombwa ko umwana asabwa ibyangombwa bireba ababyeyi bombi, bitorohera umwana bikaba byamubuza amahirwe yo kujya hanze y’igihugu ngo agihagararire.

Abana 21 ni bo bitabiriye amarushanwa bagombye kuba 30
Abana 21 ni bo bitabiriye amarushanwa bagombye kuba 30

Ni ibibazo byakomeje kugaragara ku bana bafite ababyeyi batandukanye, aho usanga umwana ku ishuri abaho nk’imfubyi kandi afite ababyeyi bombi.

Urugero, ni ku bana icyenda biga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze bari batsindiye kwitabira amarushanwa y’ururimi rw’Icyongereza aherutse kubera i Dubai, aho ababyeyi babo basiganiye kubashakira ibyangombwa bituma abana babura amahirwe yo kwitabira ayo marushanwa nk’abandi.

Nduwayezu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School, yavuze ku bibazo by’abo bana icyenda babuze amahirwe yo kwitabira ayo mahugurwa y’Icyongereza yiswe Inter-Continental Spelling Bee Championship, ahari hatsinze abana 30 hitabira 21.

Yavize ati “Icyabayeho ni uko bitashobotse ngo babone Pasiporo bitewe n’impamvu zinyuranye, ibyo turabishyira ku babyeyi. Icyabayeho kuri abo bana ni uko abenshi bafite ababyeyi batandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku buryo umubyeyi umwe agenda ugasanga ari muri Kenya undi ari mu Rwanda, ugasanga umwe ni we urimo kwita ku bana”.

Arongera ati “Icyabaye kuri abo bana, byageze muri gahunda yo kugira ngo umwana abone ibyangombwa, kuko kugira ngo umwana abone Pasiporo bisaba icyemezo cy’amavuko, urwandiko, hakaboneka n’icyemezo cy’uko ababyeyi bashakanye. Ibyo byarabuze, noneho byanaboneka bakagomba kuza gusinyira abana, nta mwana uva mu Rwanda ababyeyi bombi badasinye, ngo bemeze ko asohotse agiye muri gahunda zizwi kugira ngo Minisiteri zibishinzwe zibitwemerere”.

Nduwayesu Elia Umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayesu Elia Umuyobozi wa Wisdom School

Uwo muyobozi avuga ko ibyo byabaye imbogamizi ku bana icyenda basigaye, aho abagiye muri ayo marushanwa ari 21 kuri 30 bari batsinze, avuga ko ibyo byabaye nk’igikomere ku bana, ariko ubuyobozi bw’ishuri bukomeza kubaba hafi, mu rwego rwo kubarinda iryo pfunwe n’ibikomere.

Ati “Tumaze kubona ko bidashobotse, twasabye ababyeyi kuganira n’abana, gusa n’abana baba babizi ariko ubutumwa twatanga, ni uko ababyeyi babyara abana bagomba kumenya ko igihe cyose batujuje inshingano zabo baba barimo kubahemukira kandi ari bo Rwanda rw’ejo”.

Arongera ati “Ni igikomere kuba umwana yabuze Pasiporo kubera ko Mama atabonetse cyangwa ko Papa atabonetse, cyangwa se kuba ibyangombwa by’ubutane bwabo bitabonetse. Urumva ni ikibazo, reka nsabe Abanyarwanda bagenzi banjye dufite imiryango n’abazayubaka, rwose ni bubake umuryango nyarwanda nibwo igihugu cyacu kizakomera gifite abana badafite ibikomere”.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bitabiriye ayo marushanwa, baremeza ko kuba ababyeyi batumvikana bitera abana ibibazo bishobora kubagiraho ingaruka mu mitekerereze.

Uwumuhoza Angelique anenga ababyeyi babuza abana babo amahurwe biturutse ku makimbirane
Uwumuhoza Angelique anenga ababyeyi babuza abana babo amahurwe biturutse ku makimbirane

Uwumuhoza Angelique ati “Izo ngaruka zirababaje ku bana, iyo umubyeyi abyaye umwana yagombye kumva ko afite inshingano zo kumubonera ibikenerwa byose. Iyo bitagenze gutyo umwana arahungabana, urumva abo bana basigaye bababaye kubera ingaruka z’amakimbirane mu babyeyi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ariko ntibireba abana...ntibigomba kubagiraho ingaruka zisiga igikomere nkiki...leta yari kubijyamo umubyeyi utari responsable arahamagarwa akabihatirwa cyaneko ntacyo batwaye...nuguteza umwana imbere .ubutaha ntibizongere

Luc yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka