Amakimbirane mu miryango, inkomoko y’ikibazo cy’abana bo ku muhanda
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi.
Centre Cyprien et Daphrose Rugamba (CECYDAR), ni kimwe mu bigo bifasha abana bo mu muhanda gusubira mu buzima busanzwe, aho baganirizwa kugira ngo harebwe impamvu bari mu muhanda, ndetse bagafashwa gusubira mu muryango.
Si abana gusa begerwa n’icyo kigo, ahubwo n’imiryango abana bakomokamo, kuko abenshi bajya mu muhanda bahunze ibibazo by’amakimbirane, kutitabwaho ndetse n’ubukene, abandi bagashinga imiryango mu muhanda.
Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today, bavuze ko kujya ku muhanda babiterwa n’ubukene mu miryango ndetse n’amakimbirane.
Uyu ati “Impamvu abana benshi baza ku muhanda akenshi n’uko mu muryango nta bushobozi, rero aho kugira ngo umuntu yirirwe yicaye mu rugo kandi udahsoboye kujya guhinga, uhitamo kuza ku muhanda gusyaga”.
Umuyobozi wa CECYDAR, Nimubona Patrick, avuga ko bafasha abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 18, kandi ko bafite imishinga yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, ari nako bahabwa uburyo bwo kwiteza imbere.
Muri aba bana bagaragara ku muhanda kandi harimo n’abakobwa usanga batwite, abandi bafite impinja kandi batagira imiryango babarizwamo.
Ubwo yavugaga kuri iki ikibazo, Nimubona yagize ati “Kugeza ubu nta bikorwa dufite bifasha abo bana bari muri icyo kiciro, ariko twabitekerejeho ndetse mu minsi ya vuba hari umushinga wihariye uteganya kubafasha. Ubwo tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango umaze, twateguye gushyira ibuye ry’ifatizo aho twitegura gushyira inzu izajya yita kuri abo bana”.
Nimubona ashimangira ko kugeza ubu hari ikibazo gikomeye cy’amakimbirane mu miryango, gituma bamwe mu bana bahitamo kujya mu muhanda, agasaba buri wese gutunga agatoki ingo zitabanye neza, kugira ngo ziganirizwe hataravuka ibibazo bikomeye.
Yongeraho ko bafasha abana mu byiciro bitandukanye, “umwana wese dufashe bitewe n’ikiciro arimo guhera ku myaka itatu, tubafasha kugeza barangije amashuri yisumbuye. Impamvu tubikora ni uko akenshi usanga ibibazo byo mu ngo bidapfa guhita bihagarara ako kanya, ariyo mpamvu natwe umwana twafashe dukomeza kumuherekeza kugeza tubonye ko bitanze umusaruro, aho ashobora kugira icyo yimarira”.
Umuyobozi wa Porogaramu muri CECYDAR, Bigirimana Alain Albert, avuga ko kuva aho ibigo by’imfubyi biviriyeho, kuri ubu bigoye ariyo mpamvu bibafata igihe kirekire.
Ati “Mbere gahunda yo kwakira abana ikiriho, twabakurikiranaga turi kumwe bigakorwa nk’amezi atatu bagasubira mu buzima busanzwe. Kuri ubu biragoye kuko umwana tumufasha ari iwabo, tumusaba kuva ku itabi cyangwa inzoga n’ibindi, ariko iyo abonye turenze akanyura aho bari kubicuruza arabifata, ugasanga bidusabye urugendo rurerure kugira ngo wa mwana ajye ku murongo”.
Nyuma y’uko Cyprien na Daphrose Rugamba bishwe muri Jenoside n’abana bari kumwe, imibare y’abari bagize umuryango ntiyabashije kumenyekana.
Kuva mu 1992 CECYDAR imaze kugorora abana bo mu muhanda barenga 5215, kongerera ubushobozi ingo 870 no kubaka inzu 28 z’imiryango itishoboye. Uhereye muri 2018 kugera ubu, abana 676 baragorowe ndetse banasubizwa mu miryango yabo, muri bo abagera kuri 332 bafashwa mu bijyanye n’uburezi.
Kuva mu mwaka wa 2021, abana 147 barimo gufashwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato naho 149 bari gufashwa muri gahunda ya nyuma y’amasomo.
Ku wa 27 Nzeri 2022 hateganyijwe inama ku rwego rw’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuryango utekanye, ishingiro mu kurandura ikibazo cy’abana bo ku muhanda”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|