Amakimbirane aterwa no kudasaranganya umutungo w’igihugu - Perezida Kagame
Perezida Kagame asanga amakimbirane agaragara henshi ku isi aterwa nuko hari abantu badahabwa umwanya yo kugira uruhare mu micungire y’igihugu cyane cyane ku birebana n’ibigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.
Ubwo yagezaga ijambo ku Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, tariki 25/09/2012, Perezida Kagame yagaragaje ko amakimbirane aterwa n’uko hari abanyagihugu bamwe babuzwa uburenganzira mu bihugu byabo maze mu kubuharanira hakavuka amakimbirane.
Umukuru w’igihugu yemeza kandi ko umutekano n’iterambere byuzuzanya, kimwe kidahari ikindi kitaboneka. Avuga ko hacyenewe ubufatanye bw’abaturage, abayobozi b’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu gushakira amahoro arambye.
Perezida Kagame asanga ibisubizo bw’amakimbirane bishakirwa aho bitari kuko imbaraga zishyirwa mu gucyemura amakimbirane zitajyana n’umusaruro ugerweho. Ngo ibibazo by’amakimbirane bishakirwa ibisubizo by’amahushuka, aho gucyemura ibibazo nyabyo biyatera.
Perezida Kagame yagaragaje ko hakwiye gushakwa igisubizo bitewe n’ikibazo gihari kandi hakibandwa ku muco na politiki by’igihugu. Yatanze urugero ko kuva u Rwanda rwabona ubwigenge rwagize ibibazo by’amakimbirane kandi ruri mu muryango w’abibumbye ariko nturufashe kubona igisubizo.
Yagize ati “Mu myaka 18 ishize u Rwanda rwashoboye kwiyubaka, ndetse tumaze kugira uburambe mu gufatanya n’umuryango w’abibumbye ku buryo u Rwanda rushobora kureberwaho haba mu karere n’ahandi hose”.
Perezidaka Kagame yijeje umuryango w’abibumbye ko u Rwanda rushyigikiye ibyo ukora ariko ko hakwiye gushishoza mu gushakira ibisubizo amakimbirane, kandi yibutsa ko hataboneka igisubizo kimwe cy’amakimbirane.
U Rwanda ruza ku mwanya wa gatandatu mu bihugu biharanira amahoro ku isi; rubikora kuko rwanyuze mu bibazo kandi rugashobora kubyikuramo ubwarwo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo Perezida yakoze discours muburyo butumvikana ariko ngirango ababwirwaga babyumvise kandi nukuri ,nibashire mugaciro bakemure ibibazo by`urudaca muri aka karere aho guharanira inyungu zabo gusa ,Kuki ONU yirengegiza ko igomba gukora icyo yashiriweho.