Amajyepfo: WASAC na REG ntibizeye kuzageza amazi n’amashanyarazi ku baturage bose muri 2024
Mu gihe usanga hirya no hino abataka amazi n’amashanyarazi basubizwa ko muri 2024 bizaba byarabagejejweho, binajyanye n’intego ya gahunda ya NST1, nta gihamya y’uko bizabageraho bose ufatiye ku bipimo by’abo bimaze kugezwaho kugeza ubu.

Nk’abatuye mu Mudugudu wa Rurembo ho mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru usanga bagira bati “Iwacu hasa n’ahahejwe inyuma n’amateka. Nta matara ahagera, kandi ni ingo nyinshi zegeranye zirenga ijana, kuko n’abari batuye mu manegeka bazamutse.”
I Nyamagabe, hari abo usanga bababazwa no kuba insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru zijya kuyatanga ahandi, nyamara na bo bayakeneye.
Urugero ni abatuye mu Mudugudu wa Nkamba i Nyamagabe bavuga ko babonye hashingwa amapoto bakagura ibikoresho byifashisha amashanyarazi, imyaka ikaba imaze kurenga umunani bategereje ko insinga zabacishijwe hejuru zazafatirwaho na bo bakawubona.
Naho ku bijyanye n’amazi, nk’abatuye mu Murenge wa Rwaniro bifashisha amazi ya Mwogo usanga bagira bati “Amazi tuvoma ni amazi yuhirwa mu muceri. Na yo tuyavoma mu gitondo kuko ku manywa abantu baba bavuye guhinga, bakayogamo bakayatoba.”

N’ubwo aba bose muri rusange basubizwa ko umwaka wa 2024 uzasiga ibyifuzo byabo bisubijwe, mu nama ubuyobozi bukuru bwa REG ndetse n’ubwa WASAC bwagiranye n’abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 6 Ukwakira 2023 bwagaragaje ko kugeza ubu amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage ku rugero rwa 73% muri rusange, naho mu Ntara y’Amajyepfo amaze kubagezwaho ku rugero rwa 70.9%.
Naho amazi, kugeza ubu muri rusange amaze kugezwa ku ngo 82.3% naho mu Ntara y’Amajyepfo amaze kugezwa ku ngo 78,4%.
Ku kibazo cyo kumenya niba intego z’100% bazazigeraho, Prof. Omar Munyaneza, umuyobozi mukuru wa WASAC, agira ati “100% wenda rishobora kutagerwaho kubera ko tukiri ku gipimo gishobora gutuma bitatwemerera, ariko nibura abantu benshi bazaba bamaze kubona amazi.”
Armand Zingiro uyobora REG na we ati “Icyo mbizeza ni uko tuzaba tugeze hejuru ya 80%. Hanyuma uko amikoro agenda aza tuzagenda dusatira 100%.”
Aboneraho no gusaba inzego z’ibanze z’ubuyobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kubafasha mu kurwanya abangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, kuko bigendaho amafaranga atari makeya, n’igihe bitarasanwa bigatuma hari ababura amashanyarazi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ubwo bufatanye babutangiye, kuko hari abakekwaho kubyangiza bagenda bafatwa, abenshi bagasanga ari na bo kandi bakabihanirwa.

Ahamagarira kandi abatuye mu Majyepfo kutarebera abangiza ibikorwa remezo muri rusange, ndetse n’iby’amashanyarazi ati “Niba umuntu yibye urutsinga rw’amashanyarazi, imiryango 10 cyangwa 20 igasigara mu kizima, ubwo n’abayakoreshaga mu bikorwa by’iterambere nko gusudira, kogosha n’ibindi, babura akazi.”
Yungamo ati “Turabasaba gutanga amakuru kare. Ni nde babikekamo ? ni nde babona? Ufite igikoresho cya REG atayikoramo ni nde ? Ariko n’abayikoramo bakamenya imyitwarire yabo aho batuye.”
N’ubwo 2024 wazarangira intego y’100% itagezweho, imishinga ibi bigo byombi bifite izafasha ko nyuma ya 2024 ikizatekerezwaho kurusha ari ukugeza amazi meza ku baturage mu ngo zabo aho kuba gusa ku ntera ya metero 200 mu mijyi no ku ya metero 500 mu cyaro.
Amashanyarazi na yo azongererwa ingano ku buryo azajya yifashishwa mu bikorwa by’iterambere. Ibi bizakuraho ikibazo cy’umuriro mukeya abatuye mu bice bimwe na bimwe bakunze gutaka.
Ku bijyanye n’imishinga y’amazi, hari umunini cyane uzatwara miriyari 84 uzaha amazi imirenge yose y’Akarere ka Gisagara, ukazanatanga amazi mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Huye n’irindwi yo mu Karere ka Nyaruguru.
Uruganda ruzatanga aya mazi ruzubakwa i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gutanga amazi muri 2027, rukazajya rutanga metero kibe ibihumbi 24 (24m3) z’amazi ku munsi.

Naho ku bijyanye n’inganda z’amashanyarazi, i Mamba mu Karere ka Gisagara ni ho hari urunini mu Mujyepfo, rwahubatswe guhera muri 2017 rugomba gutanga megawati 80 haherewe kuri nyiramugengeri.
Kuva rwatangira kugeragezwa amashanyarazi rutanga agenda yiyongera kuko nk’ubu rugeze kuri megawati 40.
Ohereza igitekerezo
|