Amajyepfo: Uturere twagiriwe inama zatuma tutongera kwitaba PAC

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aratangaza ko uturere tw’Intara y’Amajyepfo tugiye kujya twigiranaho kugira ngo udukora nabi twigire ku dukora neza, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa yo gucunga umutungo n’imari ya Leta.

Guverineri Kayitesi avuga ko kwigiranaho bizagabanya guhamagazwa na PAC
Guverineri Kayitesi avuga ko kwigiranaho bizagabanya guhamagazwa na PAC

Abitangaje nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019, igaragaje imicungire mibi y’imari ya Leta muri tumwe mu turere tw’iyo ntara, byanatumye dutumizwa kwisobanura mu Nteko Ishinga Amategeko.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, igaragaza ko uturere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, twaragaragaweho imicungire mibi y’imari ya Leta.

Ubwo utwo turere twahamagazwaga ngo twisobanure imbere ya PAC kuri raporo y’Imugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igararagaza imicungire mibi, bamwe mu bakozi b’utwo turere barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo bagaragaje guhuzagurika mu gusubiza ibibazo.

Mu karere ka Nyamagabe ho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasohowe mu nzu yari iteraniyemo abayobozi b’akarere basubiza PAC hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kunanirwa gusubiza ibibazo.

Ibyo bibazo byari bishingiye ku mitangire y’amasoko inyuranyije n’amategeko, nk’ahatanzwe isoko rirengeje ingengo y’imari yari iteganyijwe kandi rikongerwamo amafaranga, hakibazwa aho akarere kayavanye.

Icyo gihe umuyobozi w’akarere yasobanuye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya ari yo mpamvu byamunaniye.

Mu tundi turere ho abakozi bagiye birukanwa, abandi bagasezera ku mirimo wasangaga hari aho bashinjwa amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa Leta, ariko ntihagaragazwe uko ibyo banyereje bizagaruka mu mutungo bwite wa Leta.

Hari kandi uturere twagaragaje kujya impaka, guhuzagurika, no kubeshya PAC, ndetse tugirwa inama yo kujya twemera gukosorwa no kwemera amakosa, gukorera hamwe no kudakorera ku jisho.

Hari ingamba zatuma uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutongera kwitaba PAC

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko hari amakosa koko yagiye agaragara mu turere ku micungire y’imari ya Leta kandi ko kwisobanura byagiye bikorwa hakagaragara abantu badashoboye gusobanura, ariko bagiriwe inama y’uko barushaho kumenya uko basobanura ibibareba.

Agira ati “Ikosa rimwe ryagaragaye ni aho mu Karere ka Nyamagabe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yananiwe gusobanura agasohorwa, ariko nyuma yagiriwe inama y’uko amenya uko yitwara mu nshingano ze”.

Avuga ko uwo mukozi kuba yari asimbuye mugenzi we wari umaze kugenda bitavuze ko atagombaga kumenya uko ahagarara mu nshingano, kandi ko n’ahakiri ibibazo by’abakozi bashya hashyizweho uburyo bwo gukora amahugurwa y’abakozi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guhugura abakozi ba Leta.

Kayitesi avuga ko uturere dukwiye kandi kwigiranaho kugira ngo aho bakora neza bafashe abandi, kandi abagenzuzi ku nzego z’uturere bagakora neza akazi kabo kandi ku gihe, kugira ngo amakosa akorwa agaragare mbere y’uko abonwa n’Umugezuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Agira ati “Muri rusange nk’intara, twashyize imbaraga mu buryo bwo gucunga imari ya Leta kugira ngo hirindwe amakosa, hakorwa inama zijyanye n’igenamigambi mu turere no ku ntara, kandi tukigiranaho kugira ngo dufashanye, izo ngamba zikazatuma tubasha kwisubiraho”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo agaragaza ko ashingiye ku buryo uturere tw’Intara y’Amajyepfo twashyize imbaraga mu kwimakaza imiyoborere myiza, bizatuma hari impinduka zigaragara kandi zihindura imikorere mu nzego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu se ntiyayoboye Kamonyi ahubwo?

vururu yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka