Nyamagabe: PAC yirukanye Gitifu w’Akarere nyuma yo kunanirwa gutanga ibisobanuro ku mitangire y’amasoko

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yirukanye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Ngarambe Alfred, mu cyumba abayobozi muri ako karere batangiragamo ibisobanuro kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku bibazo byagaragaye mu mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta muri ako karere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, Akarere ka Nyamagabe ni ko kari gatahiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ni ibisobanuro bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yasabwe ibisobanuro ku mitangire y’amasoko, aho raporo igaragaza ko hari amasoko yatanzwe akarenza ingengo y’imari yari yaragenewe.

Uwo muyobozi yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ko ayo masoko yari amasoko yambukiranya imya, ariko abagize PAC bamugaragariza ko muri raporo bigaragara ko yari amasoko afite igihe cy’amezi 12.

Perezida wa Komisiyo, Depite Valens Muhakwa, ati “Ubwo ufite iyihe nyungu mu kutubwira ibitari ukuri! Aya masoko tukubaza, nta soko rirenga umwaka. Ni ingengo y’imari 2018/2019, mwayatanze kuri miliyoni 927, mwarateganyije miliyoni 579”.

Uwo muyobozi yabajijwe icyatumye ayo masoko arenza ingengo y’imari yari yagenewe, maze Umuyobozi w’Akarere ashaka kuba ari we usubiza icyo kibazo, ariko Abadepite bamusaba kureka uwabajijwe akaba ari we usubiza.

Bati “Mayor, ntabwo ari wowe twabajije!”

Depite Christine, umwe mu bagize PAC, yagize ati “Kutubwira ngo ni amasoko yambukiranya imyaka, ubwo arashaka kuvuga ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta atazi gutandukanya amasoko! Batubwire impamvu nyakuri yatumye barenza ingengo y’imari. Igikurikiyeho batubwire, ayo mafaranga mwishyuye yarenze ku ngengo y’imari mwayavanye hehe”?

Gitifu ati “Mu by’ukuri no muri makeya, amafaranga yabaye menshi, kubera kwiyongera kw’abagenerwabikorwa. Ibisobanuro mfite ni uko abagenerwabikorwa biyongereye”.

Depite Muhakwa yamubajije uburyo bashobora kuba bari mu nshingano, batabasha kumenya uko akarere kabo kangana ngo banagakorere igenamigambi.

Ati “Akarere ka Nyamagabe se ubwo kangana iki ku buryo mutabasha kumenya ngo uyu mwaka dufite abagenerwabikorwa aba, tuzubakira aba”.

Nanone Umuyobozi w’Akarere yashatse gusubiriza Gitifu, Depite Muhakwa ati “Waretse ariko gitifu akadusubiza Mayor”.

Nyuma yo kubona ko uyu muyobozi (Gitifu), atabasha gusobanura iby’ayo masoko, ubuyobozi bw’akarere bwaje kugaragaza ko ari uko ari mushya muri izo nshingano.

Icyakora nanone, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabeshye Abadepite ko Gitifu yatangiye akazi muri Nyakanga 2020, nyamara kandi hari raporo bigaragara ko yasinye muri Gicurasi 2020, Mayor asabwa kubisabira imbabazi, no kuvuga amatariki nyakuri uwo muyobozi yatangiriye akazi, biza kugaragara ko yagatangiye tariki 10 Gashyantare 2020.

Abadepite basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gushaka undi muntu utari Gitifu, akaba ari we utanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, ariko basaba ko nibagena undi muntu, ubwo Gitifu ahita ashaka ahandi ajya, kuko ntacyo yaba yaje gukora ahongaho, bati “araba yaje kugwiza umurongo”.

Ubuyobozi bw’akarere bwahise bwemeza ko umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), ari we watanga ibisobanuro.

Perezida wa PAC, ati “Ubwo ES (gitifu) nagende dukomeze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ntamatiku ahari kukibazo cya TITULAIRES Jeanne d’Arc umutoni ahubwo ushaka amakuru ye kuburyo butomoye yayabaza COSA ya CS UWINKINGI n’ubuyobozi bw’uwo murenge.

MUSEBEYA yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ariko niba atari amatiku.ni gute Titulaire JEANNE D’ARC aje mu nkuru irebana na PAC??????? Uyu Titulaire JEANNE D’ARC bamuhora ko akora ishimgano ze uko bisabwa.agacyaha uri mu makosa. abo bose rero nibo bakora group yirirwa imusebya ....urugero:ubuse uwanditse ino comment yavuga amakosa Titulaire JEANNE D’ARC akora uretse kuvuga ngo yaragiye turiruhutsa..........

REKA NGUSUBIZE
...........,..

Ikitubabajr si CS ya Uwinkingi kuko nk’ubivuga twarahumetse turaniruhutsa,ariko KIBIRIZI ntabwo uwamwoherejeyo rwose ntayishakira amahoro kandi amakuru yizewe ni uko ibibazo byatangiye kuva akihagera (KIBIRIZI).
Kandi Jeanne d’Arc ntakuntu yahurira na AHIBONEYE CELESTIN mukigo kimwe ngo ibibazo bye kuvuka dukurikije uko bombi bakiri hano kuri CS UWINKINGI baduteye ingorane.

Celestin we yabonye bishyushye acaho ariko Aho yageraga hose baramwamaganaga CSKigene na CS Kitabi ,ubu rero ubwo bongeye guhurira Kibirizi agahuru k’imbwa karahiye.

Ese kuki Jeanne d’Arc umutoni ariwe ushyirwa mumajwi cyane muba TITULAIRES bose bagize Nyamagabe?

Niba koko nk’uko ubivuga ari imikorere ye myiza ntiwari ukwiye guhangayikishwa n’ibimuvugwaho,kuko ukuri n’imirimo myiza birivugira.

KIBYAGIRA yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Twe abaturage batuye Akarere
Ka Nyamagabe twarumiwe.
Nyobozi ubwayo UKO Ari batatu biciye nice 2
1.Kiyobowe na Rambert Kabayiza V/mayor ubukungu
2.Mayor Uwamahoro Bnavanture
Iyo ikipe umwe ibonye umukozi haricyo avugana bindi kipe Aramwirukanisha.

Urugero natanga Rambert yirukanishije Gitif kitabi Nyandwi el.
Naho Mayor yirukanisha Gitifu Usinkingi umunsi umwe kuwa 8/01/2020.
Abutugari bo sinavuga.
Akarere Ka Nyamagabe kuzuyemo muri Nyobozi bafite ingemgabitekerezo n’amacakubiri.
Abaturage bategereje ko bazitorera abandi bayobozo bakarere dore ko wagirango njyanama y’Akarere ntikora.
Maha Rurema.

Rugasira Charles yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Urasetsa muvandimwe.

None se ni gute wafata umuntu nka JEANNE D’ARC wayoboraga CENTRE DE SANTE Uwinkingi ukamuha Promotion n’ibyo yakoze byose hano ku Uwinkingi?

Umuyobozi wabimufashijemo wese,ikigaragara ntashishikajwe n’inyungu rusange.

................................

JEANNE D’ARC :

Buriya icyo atanga kiruta umusanzu agomba gutanga.

Gusa birababaje.

MASOKUBONA yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Jyewe ndabona muri Nyamagabe ,bitoroshye.

Kuko uwohereje JEANNE D’ARC
kuyobora Centre de santé ya KIBIRIZI arifuzako ayishyingura neza .
Kuko yari isanzwe yarahwereye.

Azi gupanga cyane.

LORENÇO yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ahandi ni Akarere ka Ngoma Kibungo Twibaza impamvu hadatera
Imbere,Ubundi Akarere ka Ngoma kagikoreramo FPR Karigasobanutsemo,Ariko ubunubonye agafranga anjya Kigali kandi arikavukire,munkwa02kuyumwaka 2020 tuharebye, Twarumiwe, Haraveteye, Hasigaye,umuhinzigusa,kumugaburira byararangiye,muri Gare ntiwamenyahariho

Nanjye Sinshaka ko izina ryanjye rimenyekana Abadepite bahagurukire Akarere ka Ruhango Umurenge wa Kabagari, Umudugudu , Kabakamba Umuturage Waho anjya kukumenera ibanga akakunjyana munsiyurutare aryamira ati gitifu abonye tuganiriye umwanya munini Nakihiga Murimake Uwomudugudu Uracyabiste umibiri ya Jonosaidi mu mawese Kandi ugasanga abaturage barabizi Ahumbwo waba utahatuye Ariko uhavuka Gitifu wakagali ategeka abaturage kuguhungira kure kugirango utagira amakuru ukurayo ugasanga uhatinze wahahurira nibibazo yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Nyamagabe irarwaye pe!

None se koko ni uko abayobozi nka" Gitifu "adashobora gutanga ibisobanuro cyangwa yabuze icyo avuga? Ibyo aribyo byose ukuri kurahari .PAC yari ikwiye no kugera muri SANTE ya Nyamagabe.

Rwibutso jovin yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

FPR ishaka yareka abashoboye akazi akaba aribo bagakora;barafata umuntu ngo ni uko akorera icyama ntabumenyi afite bakamutereka mu mwanya yarangiza akabivanga bajye bihangana nibo baba babikoze bima abashoboye akazi ngo barazana bene wabo batagize Icyo bashoboye.Urakora ikizamini bagatangira amaperereza ngo bamenye uruhare rwawe muri FPR yewe bakareba n’ababyeyi ko bakorera neza FPR niyo waba ufite ubumenyi bunga iki ntakazi wabona ntaho uhuriye na FPR rero impamvu leta(abaturage) tukomeje guhomba ni uko abo bambari ba For aribo babona akazi hatitawe kubumenyi bafite ahubwo nabagira inama yo kujya basubiza bati ni FPR yadusizeho tudashoboye muyibaze!

Hj yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ariko babeguje Nyobozi yaho ntacyo imaze ingaruka zoguha akazi abantu babonye zeru nyine n’ izingizi

Kabarabaye yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ubundi uko tubibona akarere ka Nyamagabe gaheruka kugira Nyobozi ikora neza kubwa Munyentwari A.
Na Mugisha Philbert
Naho abayobozi bariho ubu mukarere Ka Nyamagabe nibarusahurira munduru
Kuki ubwabo ntibumvikana ntibashobora kubanza gukora inama mbere y’Inama.
Bakwiriye gusezera abayobozi baticara hamwe.
Naha Amasengesho.
Abantu batumvikana bayoborana bate?
Bayoborana abaturage bate.
Ngaho musubize amaso inyuma Kubera akagambane bagirana Bamaze kwirukana bagitifu bakarere 5 mumyaka itatu batararangiza na manda.
Dutrgereje igisubizo ?

Rugasira Charles yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Nibyenda gusetsa, iyo batekase akunganirwa kobakorera muri équipe umwe,ese ubundi intekoyo nuko yuzuza neza inshingano ishyinzwe,ese ko mbona ibigo bya leta byose ibitanyereje bivugwa gucanga nabi umutungo wa leta babatwara iki ko ari système bakorera mo.Genda Rwanda warakubititse.

Jean Léonard yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Nyamagabe ndahavuka ntabayobozidufite byukuri wagirango akarere kacu karavumwe H.E nadufashe pe abayobozi bashoboye barakenewe abariho ntanumwe ushoboye.batwoherereza abakecuru abandi ni abanyamatiku

Jolie yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Urasetsa muvandimwe.

None se ni gute wafata umuntu nka JEANNE D’ARC wayoboraga CENTRE DE SANTE Uwinkingi ukamuha Promotion n’ibyo yakoze byose hano ku Uwinkingi?

Umuyobozi wabimufashijemo wese,ikigaragara ntashishikajwe n’inyungu rusange.

Rwibutso jovin yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ese ubu ibi ni ibyari bihishe mumitima yabenshi?
Mbonye Komanteri ndatangara!!. Ubu se iyo PAC itavugisha abayobozi ba Nyamagabe mwari buzavuge akabari kumutima ryari?

Naho ubundi hano kuw’Uwinkingi Titulaire JEANNE D’ARC yaragiye turiruhutsa ,gusa ngo naho yagiye ubu biracika kandi ntibitangaje nagato kuko Niko akora,burya Kandi ngo ntanduru ivugira ubusa.

Biragaragara ko mu Akarere ka Nyamagabe harimo icyuho.

Kaka yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ariko niba atari amatiku.ni gute Titulaire JEANNE D’ARC aje mu nkuru irebana na PAC??????? Uyu Titulaire JEANNE D’ARC bamuhora ko akora ishimgano ze uko bisabwa.agacyaha uri mu makosa. abo bose rero nibo bakora group yirirwa imusebya ....urugero:ubuse uwanditse ino comment yavuga amakosa Titulaire JEANNE D’ARC akora uretse kuvuga ngo yaragiye turiruhutsa..........

UKURI yanditse ku itariki ya: 10-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka