Amajyepfo: Urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi rurasabwa kudatuma ibyagezweho n’igihugu bisubira inyuma
Mu nama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 19 Mata 2015 yo kurebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe, Ubuyobozi bwa FPR muri iyo ntara bwasabye urubyiruko guharanira kwiteza imbere baharanira no guteza imbere igihugu kandi bakirinda icyasubiza inyuma ibyamaze kugerwaho.
Vuganeza Aron, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko u Rwanda rumaze kugera ku bikorwa byinshi kandi bishimishije.

Ngo kubigeraho bikaba byaravunnye benshi, bityo agasanga urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rudakwiye kuzarebara ibyagezweho ngo bisubire inyuma, ahubwo rugaharanira kubiteza imbere.
Akimara kumurika ibikorwa urubyiruko rwagezeho mu mwaka ushize birimo kwibumbira hamwe, kuremera abatishoboye, ibikorwa by’umuganda n’ibindi, Vuganeza yashimiye intambwe urubyiruko rurimo gutera, arusaba ko rwakomereza ku muvuduko ruriho, kandi arwizeza ko bazaruba hafi kugira ngo intego rwiyemeje zeswe.
Nzabarinda Ernest, Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ko muryango wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, yijeje ubuyobozi bwa RPF ko nk’imbaraga z’igihugu, biteguye guharanira iterambere ryacyo ndetse barushaho kwegera urundi rubyiruko kugira ngo rubungabunge ibimaze kugerwaho.
Nzabarinda avuga ko mu myaka ibiri ishize hagiyeho Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, ngo bamaze kugera ku bikorwa byinshibirimo nko gukangurira urubyiruko kwizigamira, gufasha abatishoboye n’ibindi.
Akomeza avuga ko ibyo bamaze gukora ari byinshi ariko ngo urugendo ruracyari rurerure bitewe n’aho bifuza kugeza u Rwanda.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umusanzu w’urubyiruko urakenewe ngo bakomeze bubake igihugu, ibyiza biri imbere