Amajyepfo: Ubukene bwaragabanutse nubwo abakene bagihari

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko ubukene bwagabanutse muri rusange mu Rwanda, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo, ariko ko nanone hakiriho abakene benshi.

Abayobozi n'abafatanyabikorwa bo mu Ntara y'Amajyepfo bagejejwehoibyavuye muri EICV7
Abayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo bagejejwehoibyavuye muri EICV7

Abakozi ba NISR babibwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo babagaragarizaga ibyavuye muri ubwo bushakashatsi tariki 15 Gicurasi 2025.

Ugereranyije n’imibare yatanzwe na EICV5 mu mwaka wa 2017, ari na bwo bushakashatsi buheruka kubera ko ubwa EICV6 bwari bwatangiye gukorwa muri 2020 bwarogowe n’indwara ya Coronavirus, EICV7 yakozwe muri 2023-2024 igaragaza ko mu Ntara y’Amajyepfo ubukene bwavuye kuri 47,6% bukagera kuri 34,7%. Ni ukuvuga ko bwagabanutseho 12,9%.

Ni mu gihe mu gihugu cyose muri rusange ubukene bwagabanutseho 12,4% (bwavuye kuri 39,8% bugera kuri 27,4%), naho ubukene bukabije bukagabanukaho 5,9% (bwavuye kuri 11,3% bugera kuri 5,4%).

Mu Ntara y’Amajyepfo kandi, mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko ni ho hagaragara abakene benshi kubera ko barenze ½ cy’abahatuye (EICV5 yagaragaje ko bari 67,6% naho EICV7 igaragaza ko ari 51,4%), hagakurikiraho Gisagara yari ifite 59,5 muri 2017 (EICV5) ubu bakaba ari 45,6%(EICV7). Muri Ruhango no muri Muhanga ni ho hari bakeya mu Ntara y’Amajyepfo kuko ubu habarurwa abakene 15% mu gihe muri 2017 i Muhanga hari 33,2% naho muri Ruhango hari 26,2%.

Ikindi cyagaragajwe na buriya bushakashatsi ni uko abakene benshi bagaragara mu batunzwe no guhinga kuko nk’i Nyamagabe, 51,2% bakennye ari abahinzi. Ibi kandi bituruka ahanini ko usanga abitwa ko ari abahinzi bafite ubutaka butoya bwo guhingaho (muri rusange hegitari imwe ihingwaho n’abantu 4), akenshi ntibanifashishe inyongeramusaruro cyane ko usanga nta n’amatungo yabafasha kubona ifumbire y’imborera.

Nko mu Karere ka Nyanza, abahinzi 39,2% nta tungo bafite mu gihe muri Muhanga ari ho bagerageza kurusha mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa 22,3%. Ibi byose bituma usanga abenshi bahinga ibyo birira ubwabo gusa, nta gusagurira amasoko.

Abakozi ba NISR bagaragarije abayobozo n'abafatanyabikorwa bo mu Ntara y'SAmajyepfo ibyavuye muri EICV7
Abakozi ba NISR bagaragarije abayobozo n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’SAmajyepfo ibyavuye muri EICV7

Hari kandi abantu benshi badafite ibyo bakora ku buryo usanga batunzwe n’abandi, nyamara bari mu myaka yo gukora. Nko mu Karere ka Nyaruguru habaruwe abadafite imirimo 19,4% ariko ubariyemo n’abitwa ko bakora nyamara ibyo bakora bidafatika (aha harimo n’abitwa ko ari abahinzi batagira aho guhinga), abadafite imirimo bagera kuri 70,9%.

Ibi kandi binajyana n’uko ubutaka bwo guhingaho bugenda bugabanuka, kuko hagati ya 2020 na 2024 ubutaka bwo guhingaho bwagabanutseho 12,8% i Nyamagabe, bugabanukaho 10,7% mu Karere ka Nyanza. Icyakora bwiyongereyeho 8,6% i Gisagara na 7,3% muri Kamonyi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa kwifashisha iriya mibare agira ati “Iyi ni nk’indirorerwamo ikwiye kutuyobora aho tugomba kujya. Wishaka gukora ibikorwa aho bidakenewe. Niba uje kuba umufatanyabikorwa w’Akarere, banza urebe ahari imbaraga nkeya.”

Indi ngamba yagaragajwe yagira umumaro mu kurwanya ubukene ni iy’uko abakorana n’abaturage bya bugufi, harimo n’abafatanyabikorwa, mu byo babagezaho batajya bibagirwa kubafasha guhindura imyumvire, bagashishikarizwa gushaka ibyo bakora kandi umurimo bakawuha umwanya, kuko abenshi usanga bakora igihe gitoya cyane.

Umwe mu bari mu nama yagize ati “Niba abahinzi bacu bafite ubutaka butoya cyane bwo guhinga, hakwiye gushyirwa imbaraga mu buryo bwa butaka butoya bwabyazwa umusaruro ufatika. Ikindi hagahangwa n’indi mirimo idashingiye ku buhinzi.”

Musenyeri Louis Pasteur Kabayiza, umushumba wa EAR Gitwe na we ati “Niba dushaka gufasha abaturage bacu kwikura mu bukene, turebe uko bakoresha umunsi wabo. Umuntu aragera mu murima saa mbiri, saa tanu akaba aratashye, akamara umwanya munini ari kwifashisha dukeya yakuye mu musaruro.”

Yunzemo ati “Habeho gushyigikira udusoko twa nimugoroba, kuboneza urubyaro byitabweho, hanatekerezwe ku kubaka inzu zigerekeranye twoye gukomeza kumaraho ubutaka bwo guhingaho tubwubakaho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka