Amajyepfo: Polisi yongereye imicungire y’ibinyabiziga bivuduka cyane

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief superintendent Bahizi Rutagerura, avuga ko bongereye imicungire y’ibinyabiziga bivuduka cyane mu muhanda muri ibi bihe bya Noheri n’ubunani, mu rwego rwo kurwanya impanuka ubusanzwe zihitana abantu benshi cyane muri ibi bihe.

Hagati y’itariki ya 20 Ugushyingo n’iya 21 Ukuboza, mu Ntara y’amajyepfo habaye impanuka 40, zahitanye abantu umunani. Impamvu y’izi mpanuka ahanini ngo ni umuvuduko ukabije. Nyamara ibihe bya Noheri n’Ubunani abantu benshi bishimishamo bakaba banatwara banyoye ntibiragera.

Chief superintendent Bahizi rero ati “nubwo impanuka zagabanutse ugereranyije no mu mwaka ushize, izi na zo ni nyinshi. Ni yo mpamvu twafashe ingamba zo kugira ngo zigabanuke cyane.”

Izo ngamba ahanini zijyanye no kwifashisha imodoka ku bapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda, kugira ngo bagere ahantu henshi hashoboka, ari na ko bahinduranya ibirindiro. Ngo ibi bizababashisha kugwa gitumo abashoferi bavuduka, kuko byamaze kugaragara ko iyo abapolisi bari ahantu hamwe bahabwirana.

Uko kubwirana aho abapolisi bari ku batwara ibinyabiziga mu muhanda bituma n’ubundi bavuduka, bagera aho abapolisi bari bakagabanya, cyangwa na none bagakwepa bakanyura ahandi, bityo intego yo kuba abapolisi bari mu muhanda ntigerweho: gutuma impanuka ziterwa n’amakosa arimo kuvuduka zigabanuka.

Chief superintendent Bahizi Rutagerura, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo.
Chief superintendent Bahizi Rutagerura, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo kandi agira abashoferi inama yo kubungabunga ubuzima bwabo n’ubw’abo batwara birinda impanuka. Ati “bibe inshingano z’abashoferi. Yishimishe ariko amenye ngo ejo azatwara Abaturarwanda, arangize umwaka atekereza ko akeneye kuzatangira utaha ari muzima, atware imodoka ifite ubuziranenge yaciye muri contrôle technique.”

Ababyeyi barinde abana babo gukinira mu muhanda

Na none kandi, ngo mu mpanuka zagiye zigaragara mu muhanda higanjemo izo kugonga abana bambukiranya umuhanda, iz’abatwara amagare batazi amategeko y’umuhanda ndetse n’iziterwa n’amatungo yambukiranya umuhanda.

Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo rero ati “twagira inama ababyeyi kumva ko ari inshingano yabo kurinda abana babo, ntibakinire mu mihanda. Imihanda yacu ni mitoya, ni mibi. Iyo hagiyemo rero abantu benshi Bizana ingorane.”

Uretse impanuka, mu bindi byaha byagaragaye mu Ntara y’amajyepfo hagati y’itariki ya 20 ugushyingo n’iya 21 Ukuboza harimo ibyo gukubita no gukomeretsa byagaragaye inshuro 58, iby’ubujura bw’icyuho inshuro 47, ndetse no gusambanya abana.

Ibi byaha ahanini ngo bikorwa n’abanywa inzoga z’inkorano zibayobya ubwenge. Polisi yiyemeje kongera operation zimena izi nzoga ndetse n’aho abantu bazinywera kugira ngo zoye gukomeza kwangiza ubuzima bw’abantu.

Na none ariko, Chief superintendent Bahizi avuga ko kumena iizi nzoga bidahagije, cyane ko bitabuza abazikora gusubira. Atekereza ko iki kibazo kizakemuka umunsi hasohotse itegeko rishyashya rihana mu buryo bwihanukiriye abafatanywe ibiyobyabwenge.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ukukwezi nikubi nibajyerajyeze imana ibibafashemo

augutsin yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka