Amajyepfo: Nyuma ya Nyamagabe, Huye na Gisagara na ho abayobozi basezeye ku kazi
Nyuma y’uko mu Karere ka Nyamagabe hasezeye abakozi icyenda, umwe muri bo akagirwa inama yo gusaba ikiruhuko cy’iza bukuru, mu Karere ka Gisagara n’aka Huye ho hasezeye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge umwe umwe.

Innocent Mutangana wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye na Jean Damascène Renzaho wayoboraga umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara ni bo basezeye ku mirimo tariki ya 19/9/2019.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangarije Kigali Today ko Mutangana yanditse avuga ko asezeye ku kazi ku bw’impamvu ze bwite.
Yavuze ko nubwo komite nyobozi ari yo yemerera umukozi kuva ku kazi igihe yasezeye, kwemerera Mutangana nta kizabibuza kuko yanditse asezera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerôme Rutaburingoga, we yavuze ko impamvu Renzaho yatanze zo gusezera ku kazi ari ukubera ko atabasha kugendera ku muvuduko wifuzwa mu gufasha abo ayobora guhangana n’ibibazo bibugarije.
Na we kandi ngo nta cyabuza ko yemererwa kuko ngo iyo umuyobozi yavuze ko adashoboye nta mpamvu zo kumugumishaho.
Ohereza igitekerezo
|
Aho kugirango bagire ibyo badindiza mwiterambere ryuturere n’igihugu muri rusange batanga imihoho da, ndumva ntakibazo rwose
Ahubwo barebe munzego zose abadakora akazi neza bavemo dutangirane na vision aramavugurura , kugirango tugere kuntego twiyemeje
Ruhashya koko urebye uko yajoze iterambere ntiryihuta(imyubakire ntishimishije ugereranyije nahandi cyakora uyu weguye uwo yasimbuye yarinkotanyi.Dukomeze kuba intore kdi abadasobanya mukomere.
Byange bikunde umuyobozi udafite umuvuduko mu mu iterambere muri uru Rwanda rwa none ntashobora kutugeza ku Rwanda twifuza,téchniquement ariko yagombye kugenzurwa ko ntabyo yangije mberey’uko yimenyaho imbaraga nke?
Ariko niba ntakibyihishinyuma iyo umuntu yimenyeho Imbaraga nke aba yakongererwa ubushobozi keretse ntabushake cg umusimura yarateganyijwe!
Kubayobozi basezera, kubwanjye ndunva impanvu zitunvikana neza nukujya mucukumbura mukareba ko ntabiba bibyihishe inyuma
Murakoze
Ahubwo no mu tundi turere aho abagitifu b’imirenge bica bagakiza bibagereho (begure),erega hari ikibazo mutaranasesengura ntaho Nyobozi y’Akarere ijya ihurira n’abakozi b’Umurenge no ku Kagari(uba ugirango aba techniciens b’Umurenge n’Akagari nta sano ry’akazi bafitanye na Nyobozi y’Akarere aho aba usanga abayobozi b’Umurenge bo bigererayo bashobora kwivugira ibyo bishakira ku batekinisiye babo imbere ya Nyobozi y’Akarere)