Amajyepfo: Kubakisha amategura ngo hari benshi izagora kuko bisaba byinshi

Bamwe mu bayobozi b’uturere tw’intara y’Amajyepfo baratangaza ko gahunda ya Leta yo guteza imbere ubwubatsi bw’amategura hari benshi buzagora kubera ko busaba byinshi mu gihe amabati yo ngo nta ngorane nyinshi.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro abakozi ba minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) bagiranye n’aba bayobozi ku miturire n’imyubakire biganisha ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Muri guhunda y’imyubakire ndetse n’imiturire myiza, harimo ko hajya hakoreshwa ibikoresho bikomeye kandi biramba mu kubaka amazu cyane cyane hitabwa ku mategura n’amatafari kuko aribyo bikomeye aho kubakisha ibiti nk’uko ahenshi mu biturage babigenza.

Aha bamwe mu bayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo kimwe n’abakozi b’uturere two muri iyi ntara baratangaza ko babona imbogamizi mu kubakisha amategura kuko ngo basanga nubwo aramba asaba ingufu nyinshi abaturage kugirango babashe kuyasakaza neza ndetse no kuyitaho.

Amategura araremera ku buryo kuyasakaza bisaba ko inzu iba ikomeye cyane.
Amategura araremera ku buryo kuyasakaza bisaba ko inzu iba ikomeye cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uwineza Claudine, avuga ko gusakaza amategura bisaba ko abayakoresheje bayitaho ku buryo bwihariye nko gukoresha ibiti bikomeye cyane nabyo bisabwa gusigwa vidanje kugirango bitabora, gukoresha imbingo, shitingi n’ibindi kugirango inzu ibe isakaye neza.

Uwineza avuga ko iyo inzu yasakawe nabi ishobora no kugwa ku bayituyemo kuko igisenge kiba cyaremerewe. Aha bakaba basaba MINALOC ko nibura muri buri mudugudu hajya hashyirwaho umutekinisiye wo gufasha abaturage gusakaza amategura kuko ngo atari ibyo buri wese yakwisakarira uko abibonye.

Eng. William Ngabonziza, ukora mu ishami rishinzwe imiturire muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko impamvu zatumye bahitamo gukoresha amategura ngo ari uko aramba, ati: “mu gihe amabati uyasakaza mu mya ka itanu akaba ashaje, amategura yo mu myaka 50 n’indi aba akiri aho”.

Ikindi ngo cyatumye bahitamo gushishikariza abaturage gukoresha amategura ngo ni uko amabati abashobora kugura aramba ari bake kandi ngo n’amafaranga ayagura ahabwa abanyamahanga mu gihe bakoresheje amategura yajya ahabwa Abanyarwanda bagakora amategura akomeye kandi meza maze benshi bakabona imirimo ibatunga.

Ngabonziza akomeza avuga ko bagiye gushyiraho amatanura y’amategura azajya afasha kubumba kandi bagakora amategura n’amatafari bigezweho kandi bikomeye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka